00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: U Buyapani bwatanze miliyoni 130 Frw yo gufasha abana bafite ubumuga

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 January 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatanze inkunga y’ibihumbi 89$ (miliyoni 129,453 Frw) yo kubaka inyubako izajya ifashirizwamo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amasezerano yo gutanga iyi nkunga yasinywe ku wa 26 Mutarama 2026 hagati ya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda n’umuryango ufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, AVEH Umurerwa.

Iyi nyubako nimara kuzura, byitezwe ko izatanga umusanzu mu gufasha uyu muryango kongera umubare w’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe yakira, kuko izaba igizwe n’ibyumba 102 n’ibitanda 96.

Iyi nkunga kandi izakoreshwa mu kugura ibikoresho bizashyirwa muri iyi nyubako, kugura amagare y’abafite ubumuga 22 n’ibikoresho bya siporo bizajya bifasha aba bana.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, yagize ati “Nishimiye kuba amwe mu masezerano ya mbere nshizeho umukono nk’Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ajyanye no gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko iyi nkunga yatanzwe binyuze muri gahunda ya Guverinoma y’u Buyapani yo gutera inkunga imishinga iciriritse mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi Mukuru wa AVEH Umurerwa, Ndayambaje Eugene, yavuze ko iyi nyubako izabafasha gukemura imbogamizi zitandukanye bahuraga na zo, zirimo kutagira ubushobozi bwo kugira aho bakirira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Twari dusanzwe twakira abana bagera kuri 20 none iyi nyubako niyuzura tuzajya twakira abana barenga 100. Bizagabanya umutwaro kuri Leta ifite wo kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse no gufasha ababyeyi babyaye abana babufite.”

Umuryango wa AVEH umaze imyaka irenga 20 kuko watangiye 2005. Kuri ubu ukurikirana abana 120 bose hamwe, barimo 20 baba mu kigo cy’uyu muryango, abandi bakurikiranirwa mu miryango yabo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya n’Umuyobozi Mukuru wa AVEH Umurerwa, Ndayambaje Eugene, ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano yo gufatanya gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe
Abakozi ba Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda n'ab'Umuryango ufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, AVEH Umurerwa
Umuyobozi Mukuru wa AVEH Umurerwa, Ndayambaje Eugene, yavuze ko iyi nyubako izabafasha kubona aho bakirira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya yavuze ko ari ingenzi kuba bagiye gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko biri muri gahunda iki gihugu cyashyize imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages