Bashimangira ko ibyuho bikigaragara mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka bituma benshi batanga ruswa utabikoze atyo ntiyemererwe kubaka.
Abaganiriye na TV1 bagaragaje ko hari ubwo bahitamo kubaka badafite ibyangombwa abandi bakabikora batitaye no kumenya icyo ubutaka bubatseho bwagenewe, hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Bagaragaje ariko ko hari n’abandi bakwa ruswa mu gihe bagiye gusaba ibyangombwa byo kubaka bikabakoma mu nkokora.
Umwe ati “Njyewe banyatse amafaranga ibihumbi 50 Frw bya ruswa ndabibura, ndababaza nti ’ariko se’ murinda kuvuga ko munsenyera kubera mbuze amafaranga izi zose si inzu zubakwa?”
Undi ati “Baraje bareba rubanda rugufi, ababa ari njye basenyera inzu, munsi y’iwanjye hari inzu y’umuyobozi w’ibitaro kandi yubatse nyuma yanjye.”
Undi na we ati “Waka icyangombwa hano mu Kagari, na gitifu kukiguha abanza akakuzunguza bya nyabyo, ubundi ukajya kwa noteri na we akagenda akabiryamisha.”
Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda Rwanda Housing Authority, Alphonse Rukaburandekwe, yagaragaje ko nta rwitwazo abaturage bakwiye kugira mu gihe bubatse nta byangombwa.
Yakomeje agira ati “Ibyangombwa byo kubaka bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho urukeneye abisaba muri sisitemu cyangwa agashaka umunyamwuga umufasha bitewe n’icyiciro inyubako yifuza irimo. Iyo bumaze gutangwa hasuzumwa ubwo busabe bwe harebwa niba yujuje ibisabwa. iyo bwemejwe uwasabye arabimenyeshwa kugira ngo abashe kwishyura binyuze ku Irembo.”
Yongeyeho ati “Iyo usaba atujuje ibisabwa cyangwa hari ibyo agomba gukosora arasubizwa ndetse hagashyirwaho n’ibyo asabwa gukosora kuri dosiye ye, yamara kuyikosora akayohereza, yaba yujuje ibisabwa agahabwa icyangombwa.”
Rukaburandekwe yihanangirije abaturage bubaka nta byangombwa bibibemerera bafite, ko bishobora kubateza ibihombo.
Yasabye kandi abubaka ko bakwiye kubanza kugenzura neza icyo ubutaka bwabo bwagenewe gukoreshwa, kwifashisha abahanga mu by’ubwubatsi bakabakorera inyigo neza no kwegera inzego za Leta bagahabwa amakuru ajyanye n’imyubakire.
Yashimangiye ko kandi uwahawe uruhushya rwo kubaka na we akwiye kwirinda gutandukira ibyo yemerewe.
Ubusanzwe icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo kiboneka mu minsi itarenze 15.
Iteka rya Perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage rigaragaza ko impushya zo kubaka ari hagati y’ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 200 Frw bitewe n’ubuso bw’ubutaka bugenewe kubakwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!