00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwenya: "Nibayajyane nza... andi!"

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 18 November 2012 saa 01:51
Yasuwe :

Umugabo yagiye kwa muganga bamwaka umusarani maze ajya kwiherera awushyira mu gasashi abika mu mufuka w’inyuma w’ipantalo ye. Ageze kwa Rubangura mujyi benengango bamukora mu mufuka na we arataka ati "Barayatwaye, barayatwaye!!!"
Yahamagaje abashinzwe umutekano biruka kuri benengango na we abari inyuma maze umwe aramubaza ati "Ni angahe batwaye?"
Ati "Sinayabara!"
Ushinzwe umutekano aravuga ati "Niba ari menshi reka dukomeze tubakurikire."
Bageze ku Giticyinyoni arababwira ati "Apuu! (…)

Umugabo yagiye kwa muganga bamwaka umusarani maze ajya kwiherera awushyira mu gasashi abika mu mufuka w’inyuma w’ipantalo ye. Ageze kwa Rubangura mujyi benengango bamukora mu mufuka na we arataka ati "Barayatwaye, barayatwaye!!!"

Yahamagaje abashinzwe umutekano biruka kuri benengango na we abari inyuma maze umwe aramubaza ati "Ni angahe batwaye?"

Ati "Sinayabara!"

Ushinzwe umutekano aravuga ati "Niba ari menshi reka dukomeze tubakurikire."

Bageze ku Giticyinyoni arababwira ati "Apuu! Nimubihorere nzannya andi!"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages