Dore ngo amwe mu mazina ya Koperative zo mu Rwanda
AVEVINYA
COTITITA
COTAMOHU
NYASTADRICO
COPROMOTRAKI
ATAMIMOKI
ATAMIMORWA
COTAVOKA
COPROMUKI
TREVINUKI
COTRAVEMONYA
COPFUMU
COOPROMABYI : Cooperative de Production du Maracuja de Byimana
KOTWIBYA: Koperative Twihangirimirimo Byangabo
ATAVEMONYAKAKAKAKAKINYEBA: Association des Taxis Velomoteurs de Nyabugogo, Kabeza, Kagugu, Kamutwa, Karuruma, Kinyinya, Nyenyeri no muri Bannyahe
Umugabo yagiye gusaba umukobwa bigeze igihe cyo kumwerekana ngo asuhuze abakwe araza yegera sebukwe
UMUSORE: Bite muzee
UMUSAZA: Uraho sha! Nonese uraza gusaba umukobwa wanjye ukaza
utapfuna shikereti ? Nta soni koko ubwo si agasuzuguro
UMUSORE: Wangu navanagamo umwuka w’itabi
UMUSAZA: Uvuze ngo iki? Ese burya unywa n’itabi
UMUSORE: Oya Mzee nkatumura akenshi iyo nasinze mvuye nko mu kabari
UMUSAZA: Aka ni akumiro! Burya uranasinda?
UMUSORE: Yego mzee.. Natangiye kunywa ubwo nari muri gereza mu myaka yashize
UMUSAZA: Ese burya waranafunzwe
UMUSORE: Yego mzee, ntuzi ko nigeze kwica umuntu
UMUSAZA: Karabaye... Burya bwose uri umwicanyi?
UMUSORE: Oya mzee! Gusa hari ikigoryi cy’umusaza nigeze gusaba umugeni kimunyimye mpita nkirangiza
UMUSAZA: Yooo... Urakaza neza mwana wa! Rwose njye nta kibazo mfite....Urashaka ko ubukwe buzaba ryari ko umugeni ahari?


















TANGA IGITEKEREZO