00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Nzamuguha wongere umutere indi"

Yanditswe na

Ornella Munezero

Kuya 19 March 2013 saa 11:25
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 16, yabwiye nyina ko amaze amezi abiri atajya mu mihango. Nyina agira ubwoba agura akuma gapima ko atwite (test de grossesse) asanga nyamukobwa aratwite, maze si ukumutuka yiva inyuma ahamagara na se arabimubwira.
Maze se ahageze ati “Ugomba kumbwira uwaguteye iyo nda nkamufungisha!” Umukobwa afata telefoni ahamagara umusore arabimubwira. Nko mu minota 30, umusore yari arahageze, aza mu modoka nziza cyane (BMW 520 grise metallise), yambaye neza acyeye, ahageze (…)

Umukobwa w’imyaka 16, yabwiye nyina ko amaze amezi abiri atajya mu mihango. Nyina agira ubwoba agura akuma gapima ko atwite (test de grossesse) asanga nyamukobwa aratwite, maze si ukumutuka yiva inyuma ahamagara na se arabimubwira.

Maze se ahageze ati “Ugomba kumbwira uwaguteye iyo nda nkamufungisha!” Umukobwa afata telefoni ahamagara umusore arabimubwira. Nko mu minota 30, umusore yari arahageze, aza mu modoka nziza cyane (BMW 520 grise metallise), yambaye neza acyeye, ahageze barakangarana, bagira ngo ni Minisitiri uje.

Arababwira ati ”umukobwa wanyu yambwiye ibyabaye ariko kubera umuryango wanjye sinshobora kumurongora; gusa nabyara umukobwa nzamuha urupangu i Nyarutarama, amaduka abiri na miliyoni 500. Nabyara umuhungu, nzamuha inganda ebyiri na miliyoni 500, na ho nabyara impanga nzamukubira kabiri.”

Maze umusore ahita abaza se w’umukobwa ati ”tugize ibyago inda ikavamo?” Nuko umugabo amara akanya acecetse maze afata ku rutugu rw’umuhungu ati” nzamuguha wongere umutere indi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages