Umugabo yaranyoye aruzuza, atashye ayoberwa aho yajyaga afata icyemezo cyo kuryama mu gihuru.
Mu kuryama yaryamye yasamye, imbeba ihanyuze ihumurirwa na Manyinya ihita ijya mu kanwa kuvumba.
Gusa ntibyarangiriye aho kuko yakurikiye umwuka w’inzoga mpaka no mu nda. Umugabo yakanguwe n’uko imbeba igaeze mu nda maze avuza induru, Gitifu wari hafi aratabara.
Gitifu amaze kumva ibyabaye kuri uyu mugabo, amuhitishamo ibintu bitatu:
1) Kumira injangwe ikajya kurya iyo mbeba,
2) Gukubitwa ku nda mpaka imbeba ipfuye
3) Kunywa ikinini cy’imbeba
Ari wowe wahitamo ubuhe buryo??!!!
=========================
1. Yarahiriye umukunzi we ko ari isugi
Kera kabaye umusore yari afite inkumi y’inshuti ye bari bamaranye igihe kitari gito. Bari bafitanye umubano n’urukundo rudasanzwe.
Ni uko umusi umwe umusore abaza umukobwa ati “mukunzi mbwiza ukuri, koko uri isugi?”
Umukobwa kugira ngo umusore yumve ko amubwije ukuri , amusubiza arahahira ati ” nkurahiriye ku mutwe w’abana banjye nabyaye ko ndi isugi”.
Ngaho nguko!!!
==================
2. Indamukanyo idasanzwe
Mu muco mwiza w’Abanyarwanda, indamukanyo ifite agaciro kanini. Iyo umuntu aramukije undi hari imvugo akoresha n’umwikirije na we bikaba uko.
Umusore rero yaramukije umukobwa ati “kagire umugabo”.
Umukobwa na we ati “ndamukugize”
Umusore aramwenyura cyane yishimye, arongera ati “kagire inka!”
Umukobwa aramusubiza ati “ ndayikugize”.
Umusore agwa mu kantu, icyakurikiyeho ntumbaze.



















TANGA IGITEKEREZO