Ibi yabitangarije mu kiganiro cyitwa ‘The Great Guide Season 2’ akorera kuri televiziyo ya MBC.
Ubwo yaganirizaga abamufasha gutunganya iki kiganiro, yababwiye ko yishimiye urugendo rwe mu Rwanda ndetse ko n’umukunzi we bari bari kumwe babashije kwishimira ibyo bahasanze by’umwihariko amafunguro.
Kim Dae-ho yasobanuye ko yakunze cyane isoko rya Nyabugogo, cyane ko ubwo yarisuraga, yarisanzemo imbuto ziryoshye zitaba muri Koreya y’Epfo.
Icyakoze icyo gihe ntabwo yari yitwaje amafaranga, bituma asaba abo bari kumwe ko bamuguriza kugira ngo agure. Bagenzi be bahise bamuha 10.000 Frw yamufashije guhaha n’ibindi yakunze muri iri soko.
Uyu munyarwenya yanavuze ko yashimishijwe no kuba yaratemberaga mu Rwanda n’amaguru, nta nkomyi.
Kim Dae-ho asanzwe azwi mu biganiro byo kuri televiziyo birimo nka ‘I Live Alone’ hamwe na ‘The Great Guide’ akunze kugaragaza uburanga bw’ahantu atemberera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!