Uyu munyarwenya yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nyuma yo gutanga icyangombwa cya muganga wemewe n’amategeko cyari cyaratumye adasohoka ku rutonde rw’agateganyo rwari rwaratangajwe ku wa 7 Kamena 2024.
Kuri uyu wa 14 Kamena 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje lisiti ntakuka y’abakandida baziyamamaza ku mwanya w’abadepite iriho abagera kuri 589 bavuye muri 665 bari basabye kwemererwa kuba abakandida mu matora.
Umunyarwenya Muco Samson ni umwe mubo NEC yemeje ko bujuje ibisabwa mu rubyiruko 31 rwujuje ibisabwa rugomba kuzatorwamo abadepite babiri baruhagarira mu Nteko.
Ku wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.
Ubwo yari abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politiki, Samu yavuze ko zari inzozi ze kuva mu bwana, ahamya ko nk’umuturarwanda naramuka atowe hari benshi byagahinduriye imyumvire by’umwihariko mu byamamare.
Uyu musore yavuze ko afite umushinga yari amaze imyaka itatu yandika nubwo yirinze kuwugarukaho yemera ko azawurambura neza igihe cyo kwiyamamaza nikigera ndetse afite icyizere cyo kuba yatsindira uyu mwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko nta gitangaza kiri mu kuba umuntu ukora akazi k’u rwenya no guseka yakwinjira mu Nteko ishinga amategeko ahubwo igitangaza cyaba kumva ko yajyamo ntagire icyo akora.
Amatora ya Perezida n’ay’abadepite 53 batorwa ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.
Abakandida bahagaraririye ibyiciro byihariye bo bazatorwa ku wa 16 Nyakanga 2024 n’ibyiciro byemerewe ku batora.
Indi nkuru bijyanye wasoma : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakandida-589-nibo-bagiye-guhatanira-kwinjira-mu-nteko-y-u-rwanda




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!