Umunyarwenya Ramjaane yibarutse umuhungu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Mutarama 2021 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Ramjaane Niyoyita n’umugore we Gentille Umuhoza bibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Ascension Seton Medical Center Austin muri Texas.

Ramjaane yanditse kuri Instagram agaragaza ko yibarutse umwana w’umuhungu yahaye izina rya Kendrick Inyenyeri Ramjaane . Yavuze ko bamwibarutse ku gicamunsi cyo ku wa 6 Mutarama 2021.

Uyu mwana aje akurikira undi mwana w’umukobwa w’imfura y’uyu mugabo n’umugore we, bise Holy Hoza Ramjaane.

Ramjaane yakoze ubukwe n’umukunzi we bubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ku wa 8 Nyakanga 2017.

Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri yamamaye nk’umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bitandukanye byo mu ruganda rujyanye n’iyobokamana ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV.

Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal Fm no ku Isango star.

Uyu mugabo ku wa 19 Mata 2016 nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yavugaga ko agiye gukomereza ibikorwa bye by’urwenya muri iki gihugu.

Ramjaane n'umugore we bamaze imyaka isaga itatu bahanye isezerano ryo kubana akaramata
Ramjaane n'umukobwa we w'imfura
Ramjaane n'umwana we w'umuhungu bibarutse kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .