Uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru wafashe imitima y’abatari bake mu Rwanda, yasoje amasomo mu bijyanye n’imiyoborere (Governance).
Yatangaje ko yashimishijwe n’uru rugendo rushya yatangiye, avuga ko igihe cyose igihugu cyamukenera azitaba nta gushidikanya.
Ati “Uyu munsi, ntabwo nishimiye impamyabumenyi gusa, ahubwo nishimiye amahirwe adashira ari imbere. Hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere, niteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu, nigira kuri buri bunararibonye no gukorana n’abandi kugira ngo bigire ingaruka zirambye. Urugendo rwo gukura rurakomeje.”
Iyi ni masters ya kabiri uyu musore abonye cyane ko umwaka ushize yari yabonye iyo mu ishami rya ’Development Studies’.
Uyu musore asanzwe ari umunyamakuru kuri RBA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!