00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yabonye ’Master’s’ ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2024 saa 09:19
Yasuwe :

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yarangije amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abona Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s degree) ya kabiri.

Uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru wafashe imitima y’abatari bake mu Rwanda, yasoje amasomo mu bijyanye n’imiyoborere (Governance).

Yatangaje ko yashimishijwe n’uru rugendo rushya yatangiye, avuga ko igihe cyose igihugu cyamukenera azitaba nta gushidikanya.

Ati “Uyu munsi, ntabwo nishimiye impamyabumenyi gusa, ahubwo nishimiye amahirwe adashira ari imbere. Hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere, niteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu, nigira kuri buri bunararibonye no gukorana n’abandi kugira ngo bigire ingaruka zirambye. Urugendo rwo gukura rurakomeje.”

Iyi ni masters ya kabiri uyu musore abonye cyane ko umwaka ushize yari yabonye iyo mu ishami rya ’Development Studies’.

Uyu musore asanzwe ari umunyamakuru kuri RBA.

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yabonye ’Masters’ ya kabiri
Uyu musore yabonye impamyabumenyi mu Miyoborere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .