Amwe magambo ya Noah atakiriwe neza arimo ayo yavuze ubwo yatangiraga asobanurira abari bakurikiye ibirori uko Recording Academy itegura Grammy Awards ikora.
Ati “Tugiye guha icyubahiro abahiga abandi mu muziki, nk’uko batowe n’abanyamuryango 13.000 ba Recording Academy [itegura ibi birori] ndetse n’abimukira badafite ibyangombwa miliyoni 20.”
Ubwo yavugaga ibi umuhanzikazi Doechii wari wicaye hafi ye yamurebye asa nk’uwumiwe. Gusa uyu muhanzikazi ntabwo ari umwe mu bashyigikiye Trump, bityo bikaba bigoye kumenya icyo yashakaga kwerekana.
Trump aheruka gusinya itegeko ryitwa ‘Laken Riley Act’, rigena ibihano bikomeye ku bimukira batagira ibyangombwa bakoze ibyaha. Yategetse kandi ko hatunganywa gereza iherereye muri Guantanamo izafungirwamo abimukira bagera kuri 30.000. Ndetse bamwe barimo abo muri Mexique baherutse gusubizwa iwabo.
Uru rwenya rwa Trevor Noah ntabwo rwakiriwe neza kubera ibyo abimukira bari gukorerwa na Perezida Trump, ndetse bamwe bibajije impamvu uyu musore nawe wagiye muri Amerika ari umwimukira uturutse muri Afurika y’Epfo yakwitwara gutya.
Abandi bakoresha X bashyigikiye urwenya rwa Noah, barusobanura nk’igitekerezo cyerekeza ku birego bidafite ishingiro bya Perezida Donald Trump uvuga ko abimukira badafite ibyangombwa ari bo batuma habaho uburiganya mu matora muri Amerika, ibintu yakomeje kuvuga kuva mu 2016.
Urundi rwenya rutakiriwe neza ni urwo uyu Trevor Noah yateye ku bahanzi bitabiriye ibirori bya Grammy Awards ariko cyane kuri Shakira. Uyu munyarwenya yahaye ikaze Shakira amugaragaza nk’ikintu rukumbi kiva muri Colombia cya nta makemwa.
Aha yagize ati “Shakira watsindiye ibihembo bitatu bya Grammy ari hano […] Ikintu gikomeye cyane cyaturutse muri Colombia kidafite aho gihuriye n’icyaha gikomeye.”
Impamvu uyu munyarwenya yavuze ibi, iki gihugu cya Colombia Shakira akomokamo, kizwiho kubamo ubugizi bwa nabi buturuka ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwo ku rwego ruhambaye, ndetse ni nacyo Pablo Escobar, Griselda Blanco n’abandi babaye abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakomeye ku Isi bakomokamo.
Gusa uru rwenya narwo ntabwo rwakiriwe neza kuko bamwe barufashe nko kwibasira Shakira.
Trevor Noah kandi yiteyeho urwenya agaragaza ko kubera ko ari umwimukira ashobora kuba ibi birori yari ayoboye byaba ari ibya nyuma.
Ati “Ngiye kwishimira iri joro kuko iyi ishobora kuba ariyo nshuro ya nyuma, ngiye kugira amahirwe yo kugira ibirori nyobora muri iki gihugu.’’


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!