Iki cyari igitaramo cya gatatu cy’iserukiramuco ry’urwenya [Seka Fest] riri kuba ku nshuro ya kabiri.
Ryatangiye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, ritangirana n’igitaramo cy’umunyarwenya Michael Sengazi. Ku wa Gatanu habaye ibitaramo byo mu modoka zitwara abagenzi zazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Igitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu cyahariwe abanyarwenya bo muri Uganda basanzwe bakora icyitwa Comedy Store kiyoborwa na Alex Muhangi.
Cyitabiriwe mu buryo buringaniye aho abenshi bacyitabiriye ari abo muri Uganda cyangwa se abagize kubayo, dore bumvaga ururimi rwaho neza.
Mu banyarwenya bishimiwe harimo uwitwa Jaja Bruce wagiye ahirengeye yisize ingwa mu maso, asa nk’umusaza.
Yatembagaje abantu ubwo yerekanaga imbyino za kera, iz’ubu n’izo mu gihe kizaza.
Uyu musore yari afite umukobwa umufasha aho yabyinaga ibimenyerewe mu kimansuro.
Teacher Mpamire uzwi ho kwigana Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni nawe yageze ku rubyiniro benshi baranyurwa. Uyu musore ukina ari nka mwarimu ni nabyo yeretse abakunzi be bari bamutegereje ari benshi.
Mu ikositumu ya karokaro, akavarisi karimo ibitabo n’inzogera mu ntoki, niko yinjiye. Ntabwo yahatinze kuko yahise ajya mu bafana atangira abasuhuza nk’umwarimu uri mu ishuri.
Yamaze gusuhuza abafana bari bahindutse abanyeshuri, ubundi abaririmbisha za ndirimbo zo mu kiburamwaka no mu mashuri abanza.
Yakomeje abaza ibibazo bye bijijisha benshi, abantu barushaho kuryoherwa.
Itsinda ry’abanyarwenya babiri Madrat na Chiko bashimishije abantu ku kigero cyo hejuru.
Aba basore bakoreshaga Ikigande cyinshi bateye urwenya ku bakobwa bambara ibintu bibyibushya ikibuno uko bitwara bari kubyina, ngo ‘baba bitarutsa kugira ngo abahungu batamenya babyambaye’.
Iki gitaramo kandi cyarimo abanyamuziki nka Charly na Nina baririmbye indirimbo imwe, Sintex uvukana na Arthur Nkusi ndetse na Weasel wagisoje.
Uyu mugabo wahoze aririmbanana Radio yageze ku rubyiniro, abantu bose barahaguruka, baririmbana kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma.
Yaririmbye indirimbo zirimo Amaso, Bread and Butter, Juice, n’izindi zitandukanye. Yabwiye abari aho ko n’ubwo mugenzi we Radio amaze umwaka yitabye Imana, ari ku mwumva iruhande rwe n’ubwo abantu batamubona.
Seka Fest irasozwa kuri cyumweru aho ibihangange muri Afurika bihurira mu gitaramo kimwe. Abo ni Basketmouth wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya na Salvador wo muri Uganda.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO