00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Papa mwihorere yagusuzuguye jya kuyivomera kandi uzane menshi mbone ayo niyogera."

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 December 2013 saa 01:05
Yasuwe :

Umugabo Karoli yari afite abana babiri b’abahungu ari bo Kagabo na Kananga.
Nuko rimwe bicaye mu rugo Karoli abwira Kagabo ati “Mwana wanjye jya ku iriba unzanire amazi noge njye ku muhanda!” Nuko Kagabo aramureba, arangije ati “Papa rwose ndananiwe mbabarira wigireyo pe!”
Ubwo Kananga yarabyumvaga, ahita abwira papa we Karoli ati “Ariko papa, koko urumva ukuntu Kagabo nta kinyabupfura agira? Ngaho nta kundi ubwo igireyo nyine ariko uzane menshi nanjye nikarabireho njye gutembera!” (…)

Umugabo Karoli yari afite abana babiri b’abahungu ari bo Kagabo na Kananga.

Nuko rimwe bicaye mu rugo Karoli abwira Kagabo ati “Mwana wanjye jya ku iriba unzanire amazi noge njye ku muhanda!” Nuko Kagabo aramureba, arangije ati “Papa rwose ndananiwe mbabarira wigireyo pe!”

Ubwo Kananga yarabyumvaga, ahita abwira papa we Karoli ati “Ariko papa, koko urumva ukuntu Kagabo nta kinyabupfura agira? Ngaho nta kundi ubwo igireyo nyine ariko uzane menshi nanjye nikarabireho njye gutembera!”

Muri abo bose ni nde ukabije kutagira ikinyabupfura? Karoli, Kagabo, Kananga cyangwa bose ni kimwe?

Umusore Karasira yakundanaga n’inkumi Claire, ubwo ku munsi w’abakundanye ajya gusura inshuti ye. Akigerayo batangira ikiganiro

Karasira:Umunsi mwiza w’abakundana mukunzi wanjye

Claire: Urakoze cyane mukunzi. Ariko se impano yanjye iri he?

Karasira: (Atunga urutoki) Urabona iriya Benz iparitse hariya hirya?

Claire: Mana yanjye! Ibi simbyumva. Sinabyizera!

Karasira:Nakuguriye uburoso (bw’amenyo) busa na yo (benz)

Claire: Igicucu gusa! Mva imbere wa cyo ntazi we!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages