Kuri uyu wa Gatandatu nabwo habaye igitaramo nk’iki cyahuriyemo Abanyarwenya batandukanye barimo Captain Father, Nimu Roger, Milly, Fally Merci, Patrick Rusine, Nahimana Clemence uzwi nka Feruje Comedy, Babou Joe, Kimenyi Herve na Shizirungu Seka Seth wo muri Zuby Comedy.
Rusine yateye urwenya rw’uburyo iyo uhagaze mu Gitega ukareba amazu yaho ushobora kumenya umubare w’imisumari yavuye mu mabati.
Ati “Mu Gitega iwacu, ushobora guhagarara hejuru aho uri kureba amabati yose, wareba umubare w’amabuye ukamenya umubare w’imisumari yavuye mu mabati.”
Nahimana Clemence uzwi nka Feruje Comedy, we yateye urwenya avuga ururimi rw’Igikiga. Mu buryo buryoheye amatwi ku buryo abamukurikiye nta muntu wazinze umunya.
Hari aho yagize ati “Umuntu uzibagirwa ko Imana yamurinze muri uyu mwaka yaba afite ikibazo. Baratubwiye bati mushyiremo udupfkamunwa, mukarabe intoki n’ibindi. Njye niwo mwaka namenye abapolisi kurusha abaganga. Abaganga babaga bari mu kuvura abantu naho abapolisi bari mu mihanda babwira abantu kwambara udupfukamunwa.”
“Sinzi ko byakunda ku zindi ndwara. Ukumva Polisi yafashije abaganga kuri Malariya, umuvugizi wa polisi akagenda akabwira abantu ati banyarwanda, banyarwandakazi ngira ngo malariya ni indwara mbi cyane, ku wa Mbere tema ibihuru, ngira ngo ku wa kabiri ntabwo byaba byameze. Ntabwo byakunda.”
Ibi bitaramo biba buri cyumweru aho haba igitaramo kimwe. Arthur Nkusi ni we wabimburiye abandi, muri ibi bitaramo mu cyabaye ku wa 23 Kanama 2020, afatanyije n’abanyarwenya b’abanyempano bigaragaje muri ‘Seka Rising Stars’.
Buri gitaramo cy’urwenya kimara hagati y’iminota 25 n’isaha , kiba buri ku Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Habanza abakizamuka bagakurikirwa n’abamaze kwamamara.
Ibi bitaramo byajyaga bitumirwamo abanyarwenya bo hanze, ubu hakora abo mu Rwanda gusa mu gihe kiri imbere hashobora kuzajya haza n’abandi bo hanze cyane ko indege ziri gukora.
Seka Live izajya ibanza gutegurirwa muri studio mbere y’uko ishyirwa kuri shene ya Youtube no televiziyo ngo abantu bayirebe. Ibitaramo bya Seka Live byaberaga muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Byatumiwemo abanyarwenya bakomeye bo hanze y’u Rwanda barimo Daliso Chiponda wo muri Malawi, Klint da Drunk wo muri Nigeria na Dr of Weneke na Eric Omondi bo muri Kenya n’abo mu Rwanda nka Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick, Feu Rouge, Michael Sengazi n’abandi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!