00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nick Cannon ari mu bitaro

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 4 Ukuboza 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Umunyarwenya Nick Cannon yajyanywe mu bitaro kubera umusonga wamufashe avuye mu birori mu mujyi wa New York.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashyize hanze amafoto amugaragaza aryamye ku gitanda kwa muganga.

Uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime yabwiye abafana be ko badakwiye kugira impungenge kuko yizeye koroherwa.

Umusonga ni indwara yibasira ibihaha, akenshi igaragazwa no gukorora, umuriro no guhumeka bigoranye.

Muri Mutarama 2022, nibwo Nick Cannon w’imyaka 43 yatangaje ko hashize imyaka icumi avuwe umusonga.

Nick Cannon yagiye mu bitaro kubera umusonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .