Uyu munyarwenya yavuze ko akeneye ubufasha nyuma yo kumenya arwaye ubu burwayi bwo mu mutwe buzwi nka Narcissistic Personality Disorder (NPD).
Cannon w’abana 12, yabitangaje yifashishije Podcast ye yise “Counsel Culture”, aho yagaragaje ko byagize ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.
Uyu mugabo mu kiganiro yongeye kugirana na People yavuze ko yahoraga yumva adafite ubu burwayi.
Ati “Ntabwo nabyumvaga mu buryo bwose, ariko buri gihe nashakaga gupimwa ubu burwayi. Nipimishije kenshi. Nigeze kugira uburwayi bwambuzaga kwandika no gusoma ndetse mfite ubwonko bukora bitandukanye n’ubw’abandi, nari mbizi.”
Yavuze ko ariko kugeza ubu ari kugerageza guhinduka umuntu utandukanye n’uwo yariwe kuva kera.
Ati “Niyumvamo ko abantu hanze bamfata mu buryo bwinshi, kugira ngo mbashe kubyakira, ndi gukira. Nkeneye ubufasha. Nakiriye ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kuvurwa muri ubwo buryo bukomeye.”
Yakomeje avuga ko kubasha kuvuga ibi bintu ari ukuba urugero ku bandi, ndetse no gukira abyifashijemo.
Yagaragaje ko yabwiwe n’abaganga ko afite ubu burwayi, avuga ko atitaye ku kuntu abantu bazamufata.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!