Ni iserukiramuco ryatewe inkunga na Jespo2 Ltd, sosiyete itumiza ikanacuruza ibinyobwa bya Flo Organic Beer birimo Red Flo, Yellow Flo na Flo58.
Abanyarwenya bazitabira iserukiramuco ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ ku wa 9 Kamena 2024, babanje gutaramira abakunzi babo mu modoka zitwara abagenzi mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.
Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth aherutse kubwira IGIHE ko bahisemo gutegura ibitaramo bizabera mu modoka rusange mu rwego rwo kwegereza abakunzi b’ibitaramo byo gutera urwenya abanyarwenya bakunda.
Ati “Nicyo bita Iserukiramuco, uretse igitaramo nyamukuru giteganyijwe ku wa 9 Kamena 2024, turi gutegura ibitaramo bizabera mu modoka rusange zitwara abagenzi mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.”
Ibi bitaramo byazengurutse mu Mujyi wa Kigali mu modoka zitwara abagenzi, byitabiriwe n’abanyarwenya bakomeye banatumiwe mu gitaramo nyamukuru kizabera mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!