Iki gitaramo kizaba ku wa 26 Kamena mu Mujyi wa Kigali. Ntabwo abandi banyarwenya bazaba bari kumwe baramenyekana.
Eric Omondi azaba agiye gutaramira mu Rwanda nyuma yaho yabiherukaga mu 2019, nabwo mu gitaramo cya Seka Live yari yatumiwemo.
Umunya-Zimbabwe Carl Joshua na Loyiso Mandinga wo muri Afurika y’Epfo na bo baherukaga gutaramira Abanyakigali ku wa 29 Gicurasi.
Nicyo gitaramo cya Seka Live cyabimburiye ibindi nyuma yaho byari bimaze igihe bitaba kubera icyorezo cya COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!