Aba banyarwenya batumiye mugenzi wabo uturuka muri Uganda, Dr. Hilary Okello umaze kubaka izina mu mwuga wo gutera urwenya mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe ko azagaragara mu gitaramo cya ‘Gen-z comedy show’ kizaba ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Gen-z comedy, Ndaruhutse Merci [Fally Merci] , yavuze ko iyi ari intambwe batangiye yo gushyira iyi sosiyete ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Umugambi wa Gen-z comedy kuva kera yatangiranye ni ukuzamura ndetse no gukuza impano z’abanyarwenya bakiri bato. Kubahuza n’abanyarwenya bo hanze ni mu rwego rwo kugirango bubake umubano hagati yabo, ndetse bagire n’icyo babigiraho.”
“Kuri iyi nshuro dutumiye Dr. Hilary Okello nyuma y’abandi banyarwenya bo mu Rwanda baje kwifatanya natwe barimo Rusine, Micheal n’abandi.”
Ndaruhutse yavuze ko muri iki gitaramo ari nabwo bazaba bizihiza umwaka ushize Gen-Z itangiye ibikorwa.
Yavuze ko gutumira Dr. Hilary Okello bitarangirira aho, ahubwo bagiye kugirana imikoranire ya hafi n’uyu munyarwenya yo kujya hakorwa ibitaramo byo muri Uganda, abanyarwenya ba ‘Gen-z comedy’ bakajya babyitabira.
Muri gahunda Gen-z comedy ifite muri uyu mwaka irimo no gukora igitaramo cy’abanyarwenya bakuriye muri iyi sosiyete bamaze kugira ubumenyi n’uburambe mu gutera urwenya.
Iki ni gitaramo Ndaruhutse yavuze ko ari guteganya kuzagikora mu mpeshyi z’uyu mwaka, kikaba cyizitwa ‘Gen-z Comedy Experience’.
Gen-z comedy ni sosiyete Ndaruhutse Merci yashinze muri Werurwe 2022, mu rwego rwo gufasha abanyarwenya bakizamuka kubona aho bagaragariza impano zabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!