Aba bombi bafite ibitaramo by’urwenya bikomeye. Alex Muhangi afite icyo yise “Comedy Store”, mu gihe Fally Merci ategura Gen-Z Comedy imaze kwamamara mu Rwanda.
Alex Muhangi yabwiye IGIHE ko amaze iminsi aza mu Rwanda mu bitaramo bya Gen-Z, kubera ko yari ari mu biganiro byo gushaka uko we na Fally Merci bajya bakorana bya hafi bahererekanya abanyarwenya mu bitaramo byabo.
Ati “Fally Merci n’ikipe ye muri Gen-Z Comedy n’inshuti nziza za Comedy Store. Twatangiye gahunda aho dushaka kuzana mu gitaramo cyacu abanyarwenya baturutse i Kigali, bakaza gutaramira muri Uganda. Natwe tukagira abava muri Uganda baza muri Gen-Z Comedy, rero twaje hano kugira ngo tubirangize ndetse bitangire gushyirwa mu bikorwa.”
Yavuze ko ari imikoranire ya hafi hagati y’abategura ibi bitaramo byombi, kugira ngo bakomeze gutezanya imbere buri wese amenye ibibera mu kindi gihugu bityo habeho kwaguka mu ntekerezo.
Ati “Uko ufungura intekerezo zawe, ni nako ukomeza guhanga udushya twinshi. Rero iyi ni imwe mu mpamvu z’imikoranire.”
Yakomeje avuga ibitaramo bya Gen-Z, ari ibitaramo bigari.
Ati “Njye mbifitemo uburambe, iyo mbona ko ikintu kigiye kuba kinini mu gihe kiri imbere[...] njye ntangira Comedy Store byari bibi cyane ugereranyije n’ibyo Gen-Z imaze gukora mu myaka ibiri gusa. Ntekereza ko mu myaka ine iri imbere bazaba bari imbere muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse, byashoboka na Afurika muri rusange.”
Reba ikiganiro Alex Muhangi yagiranye na IGIHE
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!