Ni iserukiramuco ryabaga ku nshuro ya gatatu ryiswe ‘La caravane du rire’ ryabereye i Kigali kuri ‘Institut Français du Rwanda’. Aho kwitabira byasabaga kwishyura ibihumbi 10Frw.
Mu banyarwenya batumiwe baturutse hanze harimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Aba banyarwenya bataramanye nabo mu Rwanda barimo Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu. Aba bose banyuze ku rubyiniro banyuze abitabiriye cyane ko buri wese yari afite umwihariko we.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cotilda Inapo wo muri Uganda yavuze ko uruganda rwo gutera urwenya mu Rwanda rumaze gutera imbere cyane.
Ati “Uruganda rwo gutera urwenya ruri gutera imbere. Ni ubwa mbere nje mu gitaramo kirimo umuntu w’igitsinagore urenze umwe. Ngereranyije no muri Uganda usanga ubu mu Rwanda hasigaye hari ibitaramo byo mu ndimi zitandukanye naho muri Uganda ururimi gakondo nirwo ruhabwa umwanya cyane.’’
Avuga ko abanyarwenya bagomba kugira inzozi zo kurenga imbibi za Afurika kuko abanyafurika bashoboye kandi bafite inkuru zo kubwira abantu zihariye. Mu nzozi ze agaragaza ko atekereza ko mu bihe biri imbere nko mu myaka itanu iri imbere abanyarwenya bazaba bifashije.
Ati “Nshaka kuzabona inzu zikorerwamo urwenya z’abanyarwenya ubwabo. Ikindi ni ukuzabona turenga imbibi za Afurika ibyo tubwira abantu bikumvikana ku isi yose.’’
Agira inama abanyarwenya by’umwihariko b’abagore gukora badategereje ko abantu babagirira impuhwe kubera ko ari abagore kuko isi y’uyu munsi itabyitaho.
Umunya-Kenya Vincent Mwasia Mutua wamamaye nka Chipukeezy, ni umwe mu bari bitabiriye bashimishije benshi. Nyuma y’igitaramo yavuze ko ashaka kuzabona abanyarwenya barafashe ku isi yose kubera inkuru za Afurika bavuga batigana abanyamerika cyangwa abandi.
Ati “Nshaka kuzabona abanyarwenya b’abanyafurika bavuga inkuru za hano iwacu. Ntekereza ko igihe kigiye kuza ibi bintu bikagaragarira buri wese. Kuri njye ntekereza ko gutera urwenya ari ibintu birimo amafaranga kuko nkanjye nabitangiye nkiri umwana. Gutera urwenya ni ikintu kitari icyo gukinishwa.’’
Uyu musore yunamiye umuvandimwe wa mugenzi we Eric Omondi witwaga Fred Omondi uheruka kwitaba Imana agaragaza ko igihombo gikomeye ndetse impamvu yamwunamiye ari uko yari nk’umuvandimwe we ubwe.
Yagize ati “Ubwo nazaga mu Rwanda bwa mbere nazanye na Fred Omondi niyo mpamvu namuhaye agaciro, ariko mu byumweru bishize yakoze impanuka arapfa. Ni ubuzima.’’
Agaragaza ko mu Rwanda ari ahantu heza ndetse bikunze yazahatura ndetse agashakana n’umunyarwandakazi.
Umwaka ushize iri serukiramuco ryari ryatumiwemo abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo Herve Kimenyi, Fally Merci, Babu, Michaël Sengazi, Prince bo mu Rwanda;
Hari kandi Tsitsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo, Oga Bachelor wo muri Kenya, Joyeux Bin Kabodjo wo muri DRC na Oualas Tahar Lazrak wo muri Maroc ariko wakuriye muri Côte d’Ivoire, Prissy La Degameuse wo muri Côte d’Ivoire, Ismael Gasore w’i Burundi na Ulrich Takham wo muri Cameroun.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!