Iki gitaramo cyabaye mu mpera z’Icyumweru gishize cyiswe Seka na 4G, cyateguwe ku bufatanye n’Ikigo Arthur Nation gisanzwe gitegura ibitaramo bizwi nka Seka Live.
Abacyitabiriye basusurukijwe n’abanyarwenya bakizamuka, ndetse n’abandi bamaze kumenyekana cyane barimo Nkusi Arthur na Michael Sengazi.
Banasobanuriwe birambuye ibirebana na Internet yihuta cyane ya 4G ndetse banahabwa amahirwe yo kwigurira ibikoresho na telefoni ziyikoresha, ku biciro biri hasi kandi binogeye buri wese.
Uretse ibitaramo inzu ya 4G Square isanzwe itegura buri mezi atatu, inatanga serivisi zirimo internet y’ubuntu ku muntu wese ukihagera, amakuru ku mikoreshereze yayo ndetse n’igihe ushaka kuyigura ugahuzwa n’abacuruzi bayo.
Muri 4G Square kandi uhasanga telefoni zishobora gukoresha iyi Internet yihuta ndetse n’ibindi bikoresho, icyumba cy’inama giteguye neza gishobora kwakira abantu umunani, ahacururizwa ikawa ndetse n’ahakinirwa imikino yo kuri mudasobwa.
Ku bufatanye n’abacuruzi ba 4G barimo; BSC Popconn, Piramie inc na Isco ISP, Inzu ya 4G Square yafunguwe mu 2015 n’Ikigo KT Rwanda Networks, yiyemeje kugeza ku baturage ibikoresho bituma bakoresha iyi Internet ku giciro cyiza.
Ubu internet ya ya 4G imaze kugera kuri 92.5% ku buso bw’igihugu na 95.1% by’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO