Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu Rwanda (Work Force Development Authority-WDA) kigiye kurushaho guteza imbere uburyo bwo gukora amafilimi na za video mu Rwanda.
Mu muhango wo gufungura ku mugararagaro ishuri ADMA (African Digital Media Academy) ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2012, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na WDA ku nkunga ya Sosiyete y’Abanyamerika, Pixel Corps ikora amafilimi na za video ku buryo bugezweho, bagaragaje ko iri shuri rigiye kongerera Abanyarwanda ubushobozi bwo gukora amafilimi ndetse na za video ku buryo zishobora no gucuruzwa hanze y’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jerome yatangaje ko iri shuri gizatuma mu Rwanda haboneka amafilimi meza akoranye ubuhanga kurusha ayari ahari.
Vincent Biruta, Minisitiri w’Uburezi ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagize ati “Iri shuri rizafasha abana b’Abanyarwanda kwihangira imirimo no kongera ubumenyi mu bijyanye n’itumanaho ariko cyane cyane mu gukora za filmi nziza ziri ku rwego rwo hejuru.”
Karamutsa Jacques umwe mu banyeshuri usanzwe yiga muri iryo shuri yagize ati “Ubumenyi maze kuhakura ni bwinshi. Tuzafasha urundi rubyiruko kuzamura ubushobozi bwo gukora amafilimi agezweho ndetse na za video nziza.”
kugeza ubu iri shuri rifite abanyeshuri bagera kuri 20, bakaba bashobora kwiga imyaka ibiri cyangwa ine.
WDA ikaba ifite gahunda yo kongera umubare w’abanyeshuri.
ADMA imaze amezi agera kuri atandatu itangiye imirimo yayo.


















TANGA IGITEKEREZO