00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Silver Film Productions yatangiye gucuruza filimi zayo i Burayi

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 5 March 2013 saa 11:27
Yasuwe :

Inzu iyobora ikanakina filimi nyarwanda, “Silver Film Productions”, iratangaza ko yatangiye kugurisha filimi zayo ku mugabane w’i Burayi, ndetse ngo iraza no gutangira kuzicuruza no ku yindi migabane mu minsi iri imbere.
Ubwo Bizimana Theogene, umuyobozi wa Silver Film Productions, yaganiraga na IGIHE mu cyumweru gishize yari amaze kohereza filimi zisaga 250 kandi ngo zirimo kugurwa cyane.
Bizimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya gucururiza filimi i Burayi nyuma y’aho Abanyarwanda (…)

Inzu iyobora ikanakina filimi nyarwanda, “Silver Film Productions”, iratangaza ko yatangiye kugurisha filimi zayo ku mugabane w’i Burayi, ndetse ngo iraza no gutangira kuzicuruza no ku yindi migabane mu minsi iri imbere.

Ubwo Bizimana Theogene, umuyobozi wa Silver Film Productions, yaganiraga na IGIHE mu cyumweru gishize yari amaze kohereza filimi zisaga 250 kandi ngo zirimo kugurwa cyane.

Bizimana avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya gucururiza filimi i Burayi nyuma y’aho Abanyarwanda bo muri diaspora bamubaza uko babona filimi zakiniwe mu Rwanda.

Kugira ngo abigereho, Bizimana yumvikanye n’Umunyarwanda witwa Munyaneza Thomas uba mu Bubiligi kujya azimugereza ku Banyarwanda bahatuye n’abandi bashobora kuhagera.

Nyuma yo gutangira kuzishyira ku isoko ryo mu Bubiligi, Silver Film Productions iteganya no kuzijyana n’ahandi. Bizimana ati “Turacyabanza gukorera mu Bubiligi ariko tuzagenda twagurira n’ahandi uko abantu bazagenda babimenyera, kandi ntabwo ari filimi gusa hashobora no gucuruza ibindi bihangano nyarwanda bivuye hano mu Rwanda.”

Filimi zakozwe na Silver Film Productions ziri kugurishwa i Burayi zirimo “Rwasa” baherutse gushyira ku isoko, zigacururizwa ahitwa “CENTRE DE BEAUTE KARATOM” ku muhanda wa “RUE DE FIENNES 29, 1070 BRUXELLES”.

Uwo munyarwanda Munyaneza Thomas asanzwe anacuruza n’ibindi bihangano byo mu Rwanda birimo n’umuziki.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages