Theogene Bizimana, umuyobozi wa ‘Silver Film production’ ikora amafilimi, aratangaza ko muri iyi minsi hari filimi nshya ateganya gukina ariko hakaba hari abakinnyi babiri akeneye.
Aganira na IGIHE yatangaje ko ashaka umukinnyi w’umusore cyangwa umugabo ariko ugaragaza ubusore(ugaragara gisore); ufite guhera ku myaka 30 kuzamura; ufite nibura metero imwe na 70 (1,70m); upima nibura ibiro 80 kandi Udafite mu maso hagaragara nk’ah’umuntu ukiri muto (baby face).
Undi mukinnyi ‘Silver Film Production’ ikeneye ni umukobwa muremure, mwiza kandi ushabutse ku buryo yakina nk’umupolisi ndetse abaye ari inzobe bikaba byaba byiza kurushaho by’umwihariko ariko ngo ntagomba kuba ari wa mukobwa uhorose cyangwa utabyibushye cyane.
Bizimana Theogene asaba ko uwakumva yujuje ibyo byose yakohereza ifoto n’umwirondoro bye kuri "[email protected]" cyangwa akaba yasanga Silver Film Production Ltd aho ikorera ku Muhima imbere y’ahahoze ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro ku gahanda k’amabuye mu nzu yanditseho “IBC”.



















TANGA IGITEKEREZO