00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Henry Bromell wakoze uruhererekane rwa filme “Homeland” yatabarutse

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 21 March 2013 saa 10:38
Yasuwe :

Ku myaka 66 y’amavuko, Henry Bromell wakoze filme y’uruhererekane (series) yakunzwe cyane yitwa ‘Homeland’ yashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), uwari Umujyanama we Peter Bendek yabwiye yavuze ko Henry Bromell yaguye mu bitaro by’i Los Angeles azize indwara y’umutima.
Abayobozi ba Showtime, imwe mu nzu zitunganya sinema yabarizwagamo, bagize bati “Tubabajwe cyane n’urupfu wa Henry Bromell, yari amaze igihe kirekire mu (…)

Ku myaka 66 y’amavuko, Henry Bromell wakoze filme y’uruhererekane (series) yakunzwe cyane yitwa ‘Homeland’ yashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), uwari Umujyanama we Peter Bendek yabwiye yavuze ko Henry Bromell yaguye mu bitaro by’i Los Angeles azize indwara y’umutima.

Abayobozi ba Showtime, imwe mu nzu zitunganya sinema yabarizwagamo, bagize bati “Tubabajwe cyane n’urupfu wa Henry Bromell, yari amaze igihe kirekire mu muryango wa Showtime. Yari afite ubuhanga budasanzwe mu kwandika no kuyobora filme. Yakoze akazi ntagereranywa mu itunganywa rya filme yiswe ‘Brotherwood’ na ‘Homeland’! Yarabikundaga, akabyitaho kandi yaradusetsaga cyane. Twihanganishije cyane umuryango we!”

Filme ye‘Homeland’ ni uruhererekane rwa filme rukunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba ivuga ku nkuru yibazwaho cyane na benshi, aho umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba yarafashwe bugwate muri Afghanistan nyuma akaza kubohorwa, yagera iwabo akagirwa intwari nyamara batazi ko yayobotse ibyihebe, ndetse anafite gahunda yo kwivugana abayobozi bakuru ba Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Henry Bromell kandi yanagize uruhare mu ikorwa ry’izindi filme zamenyekanye cyane nka ‘Northern Exposure’, ‘Homicide’, ‘Life on the Street’, ‘Chicago Hope’, ‘I’ll Fly Away’ na ‘Rubicon’.

Uretse ibya sinema, Henry Bromell yanandikaga ibitabo.

Henry asize umugore we Sarah n’abana babiri; William na Jake.

Nyakwigendera Henry Bromell

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages