Dream Land, bateguye iserukiramuco ry’amafilime ya Gikiristu ryitwa “Christian Film Festival”, baratangaza ko bagiye kuzenguruka u Rwanda berekana amafilime 6 yatoranyijwe mu yatanzwe arenga 10.
Ayo mafilime arimo abiri yo mu Rwanda, imwe mu Burundi n’atatu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mwungura Chris Reagan, umuyobozi w’amafilime muri Dream Land yavuze ko aya mafilime azerekanwa kuwa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2012 i Butare (muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda-NUR) n’i Musanze (Gisenyi-mu Mujyi).
Yongeyeho ko azongera akerekanwa kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2012 i Muhanga (mu Mujyi) n’i Nyagatare (mu Mujyi) agasorezwa i Kigali kui Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2012, muri Serena Hotel ari na bwo iri serukiramuco rizarangira.
Uretse kwerekana amafilime, Dream Land bazanahemba mu byiciro byitwaye neza muri Cinema Nyarwanda. Ibyo byiciro ni Filime nziza (Best movie), umukinnyi mwiza wa Filime (Best Actor), Umukinnyi mwiza w’igitsina gore (Best Actress), Inkuru ya Filime nziza (Best Story), Filime ngufi nziza (Best Short Film) n’igihembo cy’umukinnyi wagejeje Cinema nyarwanda kuri byinshi (Best Achiever).
Aganira na IGIHE, Manzi Nemeye Leonard, umuyobozi wa Unguka Bank Ltd, umwe mu baterankunga b’imena b’iri serukiramuco yavuze ko iki gikorwa kizateza imbere Abanyarwanda benshi mu ngeri zitandukanye, ari nayo mpamvu avuga ko bahisemo gushyigikira iki gikorwa.
Yagize ati “Ni amafilime azahindura imitima ya benshi, afashe urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugera ku cyerekezo 2020. Izi Filime zifite impu ebyiri zikomeye, ni filime ziri gukinwa mu buryo bwa gikiristu zikanahindura imyitwarire y’abantu zinazamura ubukungu kuko zizagurishwa mu gihugu.”
Dream Land irateganya ko umwaka utaha iri serukiramuco rizaguka rikazakira n’amafilime yo ku yindi migabane.
Abaterankunga b’iri serukiramuco ni Serena Hotel, Unguka Bank Ltd, Rwanda Cinema Center, Magasin elai levai, Ian Boutique, Moriah Hills Hotel, Hiltop, Contact Restaurant, Kalaos Media, IGIHE, Zion Tample, KFM, Radio 10, Isango, Goel Ltd, Dream land Ltd.



















TANGA IGITEKEREZO