00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi yerekana amateka ya Rukara rwa Bishingwe yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 5 November 2012 saa 09:16
Yasuwe :

Rukara rwa Bishingwe Umunyarwanda bivugwa ko yishe umuzungu, kuri ubu hamaze gusuhoka filimi ivuga ku mateka ye yiswe “Ni inde wishe Umuzingu?”, imaze gutambuka inshuro zitari nkeya kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Twashatse kumenya byinshi kuri iyi filimi maze tuvugana na Eric Kayihura wanditse akanayobora iyi filimi, abidutangariza muri aya magambo ”Icya mbere nkunda Sebatunzi wacuranze inanga ya Rukara nabikoze kugira ngo abyo yasize bitazimira burundu, kandi yabishyize mu ndirimbo gusa, aho (…)

Rukara rwa Bishingwe Umunyarwanda bivugwa ko yishe umuzungu, kuri ubu hamaze gusuhoka filimi ivuga ku mateka ye yiswe “Ni inde wishe Umuzingu?”, imaze gutambuka inshuro zitari nkeya kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Twashatse kumenya byinshi kuri iyi filimi maze tuvugana na Eric Kayihura wanditse akanayobora iyi filimi, abidutangariza muri aya magambo ”Icya mbere nkunda Sebatunzi wacuranze inanga ya Rukara nabikoze kugira ngo abyo yasize bitazimira burundu, kandi yabishyize mu ndirimbo gusa, aho ibihe bigeze rero bikaba ari byiza ko umuntu yanabikina. Icya kabiri ni ubutwari bwa Rukara rwa Bishingwe na bwo bukwiye kumenyekana”.

Kayihura ubundi usanzwe azwi cyane mu bijyanye n’itangazamakuru, dore ko yakoze igihe kitari gito mu Kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari Umuyobozi wa Radio Izuba. Avuga ko arimo gukora n’indi filimi ivuga ku mateka ya Ryangombe rya Babinga ba Nyundo, na yo izajya ahagaragara mu gihe cya vuba.

Kuri ubu ushaka kuba yagura iyi filimi yagana Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR, kuko ari cyo cyihariye uburenganzira bwose kuri iyi filimi.

Ubundi Rukara rwa Bishingwe yari muntu ki?

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi, yavukiye i Gahunga mu Ngoma y’u Burera; kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”. Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami waba yarategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda.

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho. Uretse bamwe mu bakirigitananga-Nyarwanda, nka Sebatunzi, bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka na bo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana Yuvenali avuga ko mu buzima bwe Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye, ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.

Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca. Usibye n’ibyo, Rukara yubahukaga cyane Umugabekazi Kanjogera, kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n’abazungu, cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’Ubukirisitu, mu gihe abatuye aka gace k’u Burera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi w’icyamamare muri ako gace. Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk’uko amateka abigaragaza.

Intandaro yo gusezera ku Isi kwa Rukara

Intandaro yo gusezera ku Isi kwa Rukara rwa Bishingwe, yabaye gufata iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe, usibye ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse Kiliziya y’Abagatolika.

Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati «Yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana. Rukara ngo yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara na we amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Congo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo na we atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko na bo bazamukiza Musinga, wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose n’ubwo bitabaye kuko bitabujije Umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 Mata 1912 abo yayoboraga bakegukira Umwami Musinga.

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasirikali b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basirikali ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanwe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’ubutwari cy’”Umuryango w’Abarashi”, mu nzu y’Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga ho mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.

Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse.

Amateka agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo. Usibye n’ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo. Igihagararo n’ibigango akaba ari umwihariko w’Abarashi.

Amwe mu mafoto yafashwe ubwo iyi filimi yakinwaga

Foto: E.K


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages