Nyuma y’uko filmi yiswe “JABO” igereye ku isoko ku itariki ya 04 Werurwe 2012, kuri ubu iri muri nke zikunzwe by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ikigo gitunganya kikanakinisha amafilimi kizwi ku izina rya “KAZE Filmz” buratangaza ko impamvu yatumye iyi filimi ikundwa cyane ahanini ari inkuru ibarwamo.
Iyi filimi ikaba ivuga umwana w’umuhungu witwa Jabo wavutse afashwe ku ngufu n’umugabo witwa kirenga washakaga kwivura umugongo ku mugore witwa Ngera wakomokaga mu bwoko bwanenwaga mu Rwanda, kuko byavugwaga ko urongoye umugore cyangwa umukobwa wo muri ubu bwoko akira zimwe mu ndwara zirimo n’umugongo.
Uku gufatwa ku ngufu kwa Ngera, yagukurijemo kubyara umwana w’umuhungu amwita Jabo. Aba bombi babayeho mu buzima bubi cyane, ndetse na Kirenga n’umuryango we babigiramo uruhare kuko banenaga bikabije Ngera na Jabo, ariko Kirenga ntiyibukaga Ngera kuko yamufashe ku ngufu ari umukobwa w’imyaka 14 gusa bongera kubonana nyuma y’imyaka 20 irenga ubwo bajyaga gushaka amaramuko iwe. Ikibazo cyaje kuba urukundo hagati ya y’umukobwa wo kwa Kirenga Sandra na Jabo.
Aha umuyobozi w’iki kigo gitunganya amafilimi mu Mujyi wa Kigali Mbabazi , Gerard atangaza ko impamvu iyi filimi iri kugenda ikundwa cyane ahanini ari inkuru iba ibarwamo ndetse n’uburyo ikinnyemo. Aha Mbabazi akomeza avuga ko iyi filimi Jabo ishingiye ku kuri nyako kwabayeho kuko uwayanditse yayanditse ashingiye ku byabayeho.
Mbabazi akomeza avuga ko abakinnyi bakina muri iyi filimi usanga bafite ubuhanga butuma iyi filimi ikunzwe. Agira ati “Byatunguye abantu benshi uburyo bakina kuko niba ari ukina arira ararira, niba ari utukana byo bikaba ibindi, ukora ubuhemu n’ibindi”.
Iyi filimi yayobowe n’umugabo witwa Nyandwi Emmanuel Mayor, ikinwamo n’abantu benshi bazwi mu itangazamakuru mu Rwanda, kuri ubu iri kugaragara mu mujyi wa Kigali ahanini. Ijyiye no kugezwa mu ntara cyane cyane mu Mujyi wa Butare, Muhanga, Nyanza mu bihe bikurikira ikazagewa no mu yindi mijyi ndetse no mu gihugu cy’u Burundu kuko batangiye kuyibaza nabo.
Bimwe mu biyigize



















TANGA IGITEKEREZO