Yari afite amazina atandukanye aho bamwe bamwitaga "Cocaine Godmother," La Madrina ("The Godmother"), La Jefa ("The Boss") ndetse na The Black Widow. Aya yose yayiswe biturutse ku bikorwa bye bitandukanye byakangaranyaga benshi.
Uyu mugore amazina ye asanzwe ni Griselda Blanco Restrepo. Ni umwe mu bagore bagize igitinyiro gihambaye ku mugabane w’Amerika yaba iy’Amajyepfo n’Amajyaruguru. Azwiho kandi kuba umugore wicishije abantu benshi bamwe akabahora gusa ‘kuba atabaga yakunze uko bamurebye’.
Azwi nk’umwe mu bantu batagiraga impuhwe na gato ndetse akaza imbere mu banyabyaha ruharwa. Yaratinywaga cyane cyane mu myaka yo mu 1970 na 1980 i Miami muri Amerika aho yari atuye.
Kuri iyi nshuro yongeye kugarukwaho nyuma ya filime ya Hollywood igaruka ku buzima bwe yiswe “Griselda’’.
Ni filime ya ‘Serie’ ifite ‘Season’ esheshatu. Igaragaza ibikorwa bitandukanye uyu mugore wiswe “Cocaine godmother’’ yagiye akora mu gihe yari akiri ku isi , birimo no kwica abagabo batatu bashakanye na we. Kwica aba bagabo byatumye bamwita “Black Widow’’.
Yatangiye ibikorwa by’ubwihebe akiri muto cyane…
Griselda Blanco yavukiye muri Colombia mu 1943 atangira ibikorwa byo kwishora mu gukora ibyaha afite imyaka 11. Icyo gihe bivugwa ko yashimuse umwana w’umuhungu n’ababyeyi be, uyu mwana akaza no kumwica amurashe nyuma yo kwanga kumwishyura ngo abarekure.
Mu 1964 ubwo Griselda yari afite imyaka 21, yahise yimukira mu Mujyi wa New York muri Amerika. Icyo gihe yimukanye n’umugabo we n’abana be batatu anatangirira aho gucuruza ‘Ako Ku Mugongo w’Ingona’.
Sofía Vergara, na we ukomoka muri Colombia uri mu bakurikiranye uyu mugore akaba yaranakinnye ‘umwanya’ we muri iyi filime yagiye hanze, yabwiye BBC ko yari umunyamurava cyane.
Ati “Yari umwimukira urera abana batatu wenyine. Nta kintu yari afite, nta mashuri cyangwa ibindi byamufasha kubaho.’’
Eric Newman wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi filime igaruka ku buzima bwa Griselda Blanco, yavuze ko yakoze iyi filime ashaka kugaragaza ubuzima bukomeye uyu mugore yanyuzemo.
Andrés Baiz na we wakoze kuri iyi filime yavuze ko yari umugore udasanzwe.
Ati “Yari umugore mu isi y’abagabo, yakoze inshuro 10 zisumbuye kugira ngo agaragaze icyo ashoboye. Yakoresheje ubushobozi bwe n’ubwenge bwe kurenza abagabo bari bamukikije.’’
Ubuhangange bwatumye aba nk’inyamanswa, atangira kwifashisha abakobwa guhisha ibiyobyabwenge
Mu 1970 Griselda Blanco yategetse ko umugabo we wa mbere witwaga Carlo Trujillo yicwa ari nabwo uyu mugore yahise yimukira mu Mujyi wa Miami muri Amerika.
Muri uwo Mujyi wa Miami niho yahuriye n’umugabo we wa kabiri wari umucuruzi w’ibiyobyabwenge witwaga Alberto Bravo wamweretse urundi ruhande rwijimye mu isi y’abakora ibyaha bikomeye birimo gucuruza ibiyobyabwenge, amufungura amaso kurushaho.
Blanco yakundaga urugomo ndetse akinjiza mu buryo bukabije ibiyobyabwenge mu buryo bwa magendu.
Icyo gihe yifashishaga abakobwa baza mu ndege bavuye muri Colombia baje muri Amerika bafite ‘Cocaine’ ihishe mu masutiye no mu makariso.
Bidatinze uyu mugore yahise ayobora uruganda rwose rw’abakora ibikorwa nk’ibi.
Mu gihe intambara y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri Miami yari ikajije umurego ndetse hakavuka ihangana rikomeye ry’abacuruzi b’ibibiyobyabwenge bari bakomeye, Blanco yarushijeho kuba umugome.
Mu 1975 yishe arashe umugabo we wa kabiri[ Alberto Bravo] kubera ko yamukegaho kumwiba amafaranga. Mu 1978 yashakanye na Darío Sepúlveda, ari na we mugabo we wa gatatu mu 1983 aramwica nyuma yo kuva i Miami hamwe n’umwana w’abo bombi.
Uyu mugore mu 1980 yari umwe mu batinyitse kandi bafite agatubutse ku isi dore ko yambutsaga toni irenga ya ‘Cocaine’ ayijyanye muri Amerika buri kwezi.
Mu myaka yo mu 1980 igitangira Griselda Blanco yanze miliyoni 15 z’amadorali ya Amerika yahabwaga n’umwe mu bo bari bahanganiye isoko ngo areke gucuruza ibiyobwenge.
Griselda Blanco, umugore utarapfaga kwemera kuvugirwamo n’abagabo
N’ubwo yategetse ubwami bw’abacuruzaga ibiyobyabwenge bwa ‘Narco’ i Miami akoresheje inkoni y’icyuma, Blanco yari azi neza ko nk’umugore mu nganda ziyobowe n’abagabo b’impirimbanyi, ari mu mazi abira.
Hagati ya Mata na Nzeri mu 1980 abanya-Cuba 135 000 bimukiye muri Amerika. Aba biswe izina ry’aba-Marielitos, bamwe muri bo bari barakoze ibyaha by’ubugizi bwa nabi, bacuruza ibiyobyabwenge ndetse ari n’abicanyi kaburihariwe.
Uyu mugore yarabifashishije, abagira abakozi be. Itsinda rye ryacuruzaga ibiyobyabwenge icyo gihe ryagize abicanyi bagongaga abantu, abitwazaga imbunda zo mu bwoko bwa Pistol ndetse ahenshi bakifashisha moto muri ibi bikorwa.
Ingoma ya Griselda Blanco yahangutse ite?
Nta gahora gahanze! Mu myaka yo mu 1980 hagati, ubwami bw’abagizi ba nabi bwa Blanco bwatangiye guhishurwa maze ingoma ye y’iterabwoba ihagarara mu buryo butunguranye ubwo yafatirwaga i Irvine, muri California.
Ku wa 17 Gashyantare 1985 nibwo Blanco yatawe muri yombi ahamwa n’ibyaha birimo gutunganya, kohereza hanze y’igihugu no gukwirakwiza ‘Cocaine’. Yanahamwe n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubwicanyi amara imyaka 20 mu buroko.
Ubwo yari afunze abana be batatu b’abahungu barishwe, ubwo yarekurwaga ajyanwa muri Colombia na Leta ya Amerika atangira ubundi buzima.
Ku wa 3 Nzeri 2012, ubwo yari afite imyaka 69 y’amavuko yishwe arashwe n’umuntu wari utwaye moto mu Mujyi wa Medellín muri Colombia, yishwe mu buryo nk’ubwo yari yaratangije ubwo yari akiri imana y’ibiyobyabwenge muri Amerika.
Muri iyi filime yiswe “Griselda’’ ‘role’ igaruka kuri Griselda Blanco yakinnwe na Sofía Vergara na we uri mu bakinnyi ba filime bakomeye bakomoka muri Colombia.
Sofía Vergara wakuriye muri Colombia yavuze ko atari yarigeze yumva uyu mugore avugwa cyane iwabo ariko nyuma yo gusoma ibijyanye n’ubuzima bwe atungurwa no kuba , niba koko ibimuvugwaho byaba ari inkuru mpamo.
Ati “Niyo mpamvu nashakaga gukina ndi Griselda. Yari umubyeyi, umugome, umukunzi akaba n’umwicanyi byose icyarimwe. Ari hejuru ya buri wese yerekana uburyo abantu bashobora kuba ingorabahizi.’’
Filime igaruka ku buzima bwa Griselda yagiye ku rubuga rwa Netflix kuva ku wa 25 Mutarama 2024. Yakozweho n’aba-producer benshi batandukanye gusa igitekerezo cyayo cyanononsowe na Doug Miro, Eric Newman, Carlo Bernard na Ingrid Escajeda mu gihe Andrés Baiz yayobowe ifatwa ry’amashusho yayo.
Ubwo byatangazwaga ko igiye kujya hanze umuhungu umwe rukumbi wa Griselda wasigaye witwa Michael Corleone Blanco yitabaje urukiko rwo muri Amerika avuga ko iyi filime yakinnwe umuryango we utatswe uruhushya. Icyo gihe, yasabaga indishyi y’akababaro ya $ 100.000.
Uretse iyi filime nshya Griselda Blanco Restrepo yagiye agarukwaho yaba mu ndirimbo no mu zindi filime zirimo iyiswe ‘Pablo Escobar, The Drug Lord’ yagiye hanze mu 2012, mu 2018 hagiye hanze filime yiswe ‘Cocaine Godmother’ yacishwaga kuri Lifetime channel n’izindi.
Abaririmbyi batandukanye bagiye bamugarukaho aho nko mu ndirimbo “Believe It” Meek Mill yahuriyemo na Rick Ross yagiye hanze mu 2012 hari aho Rick Ross yumvikana agira ati “Ruhukira mu mahoro Griselda Blanco” no mu ndirimbo “Suge (Yea Yea)’’ Nicki Minaj yasubiranyemo na DaBaby, Minaj mu mirongo ibanza hari aho avugamo uyu mubyeyi.
Reba agace gato ka filime igaruka ku buzima bwa “Griselda Blanco”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!