00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore filime Nyarwanda zigezweho mu 2025

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 June 2025 saa 06:27
Yasuwe :

Umunsi ku wundi, abakinnyi ba filime mu Rwanda bakora mu nganzo mu buryo butandukanye, ndetse binatuma havuka abanyempano benshi muri uyu mwuga utangiye gutera imbere.

IGIHE cyakusanyije filime zitandukanye ziganjemo inshyashya ziri kuri YouTube, zagufasha mu gihe uri kuruhuka.

Stick Around

Ni filime imaze igihe gito itangiye kunyuzwa ku rubuga rwa YouTube. Ifite umwihariko wo kuba ifite izina rimwe, ariko abayiteguye bakaba bagenda bakinamo ubutumwa bashaka gutambutsa mu gice kimara isaha irenga, ikindi gikurikiraho kikaza gitandukanye n’icyari cyabanje.

Ntabwo ari uruhererekane nka nyinshi zikunzwe gukinwa. Iyi filime yateguwe na Nkusi Queen [La Queen] usanzwe ari murumuna wa Nkusi Lynda umaze kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro kuva ubwo yitabiraga Miss Rwanda.

Ikarita y’Urupfu

Iyi filime y’uruhererekane ifite inkuru ivuga ku mugabo washatse umugore afite undi mwana, ahageze wa mugore abyara undi mwana utari uw’uwo mugabo bashakanye.

Uwo mugabo wari umukire, yaje kwitaba Imana asiga araze imitungo ye ku mwana wa mbere. Nyuma yo gupfa, hatangiye intambara muri uwo muryango hagati y’abana na nyina washakaga kwigarurira iyo mitungo yose.

Iyi filime yanditswe inayoborwa na Mugwaneza Abdul ‘Cobby’. Uyu mugabo watangiye sinema mu 2012, yanyuze muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Inzozi Mbi’, ‘Isi Ntisakaye’ n’izindi.

Iyi filime nshya igaragaramo bamwe mu bakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda nka Nyirankotsa, Scott, Kevine Dangote, Sharon uzwi mu ‘Indaya y’Umutima’, Rachel uzwi muri ‘My Father In Law’, Sandrine wakinnye mu yitwa ‘Urukundo rw’Inzitane’ n’abandi.

The Dream

Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, barimo Rukundo Arnold wamamaye muri sinema nka Shaffy, bari kugaragara muri filime yagiye hanze yiswe ’The Dream’, igaruka ku mukobwa wakunze umuhungu akanga kumuvaho kandi umugabo we ameze nk’uwamuzinutswe.

Mugwaneza Abdul ushinzwe kumenyekanisha iyi filime, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku buzima abantu banyuramo cyane cyane abakundana, aho umwe ashobora kunaniza undi ashaka ko amuvaho ariko ntave ku izima.

Mugwaneza yatangiye sinema mu 2012 aho yanyuze muri filime zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Amarira y’Urukundo’, ‘Inzozi Mbi’, ‘Isi Ntisakaye’ n’izindi. Rukundo Arnold wamamaye muri sinema y’u Rwanda nka Shaffy, we yayishoyemo imari.

Umukire yihinduye umukozi wo mu rugo kubera urukundo

Ni filime nshya iri mu zigezweho mu Rwanda. Iyi filime ntabwo imaze igihe kinini itangiye kumenyekana, ariko imaze kwigarurira imitima ya benshi. Igaruka ku nkuru y’umusore w’umukire wihinduye umukozi wo mu rugo kubera urukundo.

Ni filime igaruka ku bubabare abantu bahura na bwo mu rukundo, ubugambanyi n’ibindi bitandukanye abantu bagenda bahura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Inkomoko

Dusenge Clenia wamenyekanye nka Madedeli muri sinema y’u Rwanda, amaze iminsi atangiye gusohora filime ye bwite y’uruhererekane yise ‘Inkomoko’.

Madedeli amaze gushyira hanze uduce tune tw’iyi filime igaragaramo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema Nyarwanda nka Emmanuel Rugaba na Kakuze Cecile.

Mu kiganiro na IGIHE, Madedeli mu minsi yashize ubwo yatangiraga kuyishyira hanze yagize ati “Uyu ni umushinga wagutse ugizwe na filime y’uruhererekane, ifite inkuru zivuga ku nkomoko y’ibibazo benshi bakunda guhura na byo mu buzima bwa buri munsi.”

Madedeli ahamya ko iyi filime izaba ifata ku ngeri zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu by’umwihariko bakazibanda ku bibazo biba mu miryango.

Uretsefilime ya Papa Sava, Madedeli yanamenyekanye muri filime nka ‘Indoto’, ‘Kaliza wa Kalisa’ na ‘The Bishop’s Family’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages