Uyu mukinnyi wa filime yitabye Imana ku ri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026. Yaguye mu rugo ruherereye i Los Angeles nk’uko inshuti ye ya hafi yabitangaje.
Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana, icyakora inshuti ye yabwiye TMZ ko uyu mukinnyi wa filime yari amaze igihe arwaye Parkinson ndetse yari amaze imyaka icumi arembye atabasha no kuva mu buriri.
Valerie Perrine yigaruriye imitima ya benshi cyane mu mwaka wa 1978 ubwo yakinaga nka Eve Teschmacher muri filime "Superman I" no mu wa 1980 muri "Superman II". Yakinnye nk’umufasha wa Gene Hackman wakinnye witwa Lex Luthor.
TMZ yatangaje ko mbere y’umunsi yapfuyeho, Valerie yagaragaje ibimenyetso byo gusezera ku Isi. Yarebye filime yakinnyemo za kera.
Yanavuze ko urupfu rwa mugenzi we bakinannye, Gene wapfuye mu mwaka ushize, rwamugizeho ingaruka cyane dore ko bari nshuti cyane z’adasohoka kuva bakinana muri "Superman".
Abakunzi ba Valerie batangije ubukangurambaga “GoFundMe” bwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu mihango y’ikiriyo cyo kumushyingura. Bavuze ko yashakaga gushyingurwa mu irimbi rya “Forest Lawn Memorial Park” ahazwi nka “Hollywood Hills”.
Mbere yo gukina no kwamamara muri "Superman", Valerie yakinnye mu yitwa "Lenny" mu mwaka wa 1974. Yatwaye ibikombe byinshi abikesha gukina filime. Yatsindiye igihembo nk’umukinnyi wa filime mwiza kurusha abandi mu cyiciro cy’abagore mu bihembo bya “Cannes Film Festival Award”.
Yanatsindiye igihembo cy’umukinnyi wa filime mushya utanga ikizere mu bihembo bya “BAFTA Award” ndetse anahatanira igihembo mu bya “Academy Award” nk’umukinnyi wa filime mwiza.
Mu zo Valerie yagizemo uruhare, harimo "What Women Want" na "Silver Skies". Yanakoze ibiganiro bikomeye kuri televiziyo birimo "Third Watch", "Walker, Texas Ranger", "The Practice", "Nash Bridges”, "ER" na "Just Shoot Me!"



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!