00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria Wale Ojo azagaragara muri filime ivuga ku butwari bw’abo mu Bisesero muri Jenoside

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2026 saa 01:32
Yasuwe :

Abakinnyi b’amazina akomeye barangajwe imbere n’Umwongereza ufite inkomoko muri Nigeria, Wale Ojo, wamamaye muri filime zakunzwe bazagaragara mu yiswe “The Battle of Bisesero”; igaruka ku nkuru y’Abatutsi barwanyije Interahamwe mu 1994.

Ni filime izakorwa bigizwemo uruhare na Producer Richard Hall wakoze filime “The 600: A Soldiers’ Story”. Uyu mugabo watsindiye igihembo cya Emmy, ukorera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu ruganda rw’ibijyanye na sinema.

Hall yashakanye n’umukobwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bafite n’inzu i Kigali.”

Iyi filime izayoborwa n’Umunyafurika y’Epfo usanzwe ari n’umwanditsi w’inkuru za filime Mandla Dube, wamamaye mu zitandukanye zirimo ‘Silverton Siege’ yaciye kuri Netflix n’izindi. Abanyarwanda Annette Uwizeye na Munyeshuri Innocent bari mu bazafasha aba bagabo mu ikorwa ryawo.

Iyi filime izatangira gufatirwa amashusho guhera muri Mata-Gicurasi 2026.

Ku wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse kuri uyu mushinga n’impamvu yihariye watumye ukorwa.

Cyabanjirijwe n’amahugurwa yabaye kuva tariki 9–12 Mutarama 2026, yitabiriwe n’abanditsi, abakinnyi n’abatunganya filime, agamije kuzamura ubumenyi no gushaka impano zizifashishwa muri filime.

Richard Hall yavuze ko ajya gutekereza gukora ku nkuru yo mu Bisesero, byaturutse ku kuntu yagiye ababazwa n’ukuntu hari inkuru nyinshi zagiye zikorwa n’Abanyaburayi n’Abanyamerika, zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko zigoretswe hakagaragazwa intwari zitari zo.

Ati “Ibinyamakuru bikomeye ku rwego mpuzamahanga, nka New York Times, akenshi bitandukira ku kuri. Birababaje kandi biteye agahinda. Ariko kandi, filime ni uburyo bukomeye cyane bwo gutanga ubutumwa. N’ubwo imbuga nkoranyambaga zigenda zifata umwanya munini ku Isi, ndacyemera ko filime ifite imbaraga kuzirusha. Rero iyo dukora filime nk’iyi tuba tubikoreye u Rwanda ndetse n’Isi.”

Yakomeje avuga ko hari filime zagiye zikorwa ku Rwanda zirimo nka ‘Hotel Rwanda’, zigakorwa mu buryo bwo kuyobya abantu bityo ibintu nk’ibyo aribyo bakomeje guhangana nabyo n’ubwo bitoroshye.

Mandla Dube uzayobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime yavuze ko muri Afurika y’Epfo aho akomoka, filime zagiye zifashishwa mu kugaragaza amateka y’igihugu mu buryo bukwiriye, ari nabyo kuri iyi nshuro u Rwanda ruri gukora.

Ati “Rero sinema ni uburyo bwiza bufasha mu kugaragaza inkuru uko iri.”

Yakomeje ashima cyane ko mu gihe bamaze bashakisha abakinnyi b’Abanyarwanda bazagaragara muri iyi filime, babonye impano nyinshi zitangaje. Avuga ko bigaragaza ko ejo hazaza ha sinema mu Rwanda hari mu biganza byiza.

Wale Ojo yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi na Guverinoma y’u Rwanda, kuba baratekereje kumuhuriza hamwe n’ibyamamare bitandukanye muri sinema kugira ngo bavuge inkuru yo mu Bisesero.

Nawe yagaragaje ko ari amahirwe kuri iyi nshuro ko inkuru yo mu Bisesero igiye kuvugwa mu buryo bwa nyabwo.

Ati “Rwari urugendo rurerure kuko banyegereye mu myaka ibiri cyangwa itatu ngo nzagaragare muri iyi filime. Filime ivuga ku nkuru yo mu Bisesero irakomeye kandi igomba gutangazwa mu buryo bw’ukuri. Nizeye ko tuzayitaho neza, kandi ndumva ari ngombwa kuvuga ko iyi ari inkuru y’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko iyi filime nijya hanze izaba ije guhindura byinshi yaba ku Rwanda no muri sinema muri rusange.

Iyi filime izagaruka ku nkuru ivuga ku mateka y’uko Abatutsi birwanyeho bakoresheje inkoni n’amabuye bahangana n’Interahamwe mu Bisesero [mu Karere ka Karongi] mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatutsi barwanaga bari bayobowe n’uwitwaga Birara Aminadab warwanyije interahamwe afatanyije n’abarimo umukobwa we Epiphanie.

Umushinga wa “The Battle of Bisesero” watangiye mu 2023 witwa “Bisesero: A Daughter’s Story”, ariko nyuma izina riza guhindurwa.

Wale Ojo uzakina ari Birara Aminadab yakinnye mu zindi filime zamamaye zirimo “Breath of Life” yaciye kuri Amazon Prime, “Black Earth Rising” ya Netflix, “Foundation” ya Apple TV+ , “The Guard” yakinanye na Don Cheadle na Brendan Gleeson, “Blood Sisters’’ n’izindi.

Hazagaragaramo kandi Umunya-Uganda Tracy Kababiito wakinnye muri filime zirimo Sanyu (2020) na African Folktales Reimagined (2023) uzakina ari Epiphanie. Ndetse kuri ubu hakaba hari gushakwa abakinnyi b’Abanyarwanda bazagaragara muri uyu mushinga.

Uhereye iburyo hari Umunya-Uganda, Tracy Kababiito uzagaragara muri iyi filime na Mazimpaka Jones Kennedy uri mu bakurikiye amahugurwa, ndetse bashobora kuzagaragara muri iyi filime
Iki kiganiro cyari kirimo abanyamakuru batandukanye basobanurirwa iby'iyi filime nshya
Umunyafurika y’Epfo usanzwe ari n’umwanditsi w’inkuru za filime Mandla Dube niwe uzayobora iyi filime
Uwizeye Annette wakoze ku zindi filime zirimo 'The 600 A Soldiers’ Story' ni umwe mu Banyarwanda bazakora kuri iyi igaruka ku nkuru yo mu Bisesero
Richard Hall yavuze ko ajya gutekereza gukora ku nkuru yo mu Bisesero, byaturutse ku kuntu yagiye ababazwa n’inkuru nyinshi zigoretse zagiye zikorwa n’Abanyaburayi n’Abanyamerika
Wale Ojo uzakina ari Birara Aminadab mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages