Weinstein agiye kumara ibyumweru bibiri mu Rukiko rw’i Los Angeles aburana ku byaha 11.
Uyu mugabo w’imyaka 70, mu 2020 Urukiko rwo mu Mujyi wa New York rwamukatiye imyaka 23 , ubu ishobora kongerwa ikagera ku 140 mu gihe yaba ahamwe n’ibi birego bishya birimo ibyo gukubita no gufata ku ngufu byabereye muri hoteli zitandukanye z’i Los Angeles na Beverly Hills.
Bivugwa ko ibi byaha Harvey yabikoze hagati ya 2004 na 2011.
Harvey Weinstein nubwo ahakana ibyaha byose aregwa, aherutse guhamwa n’ibyaha nk’ibi byo gusambanya ku gahato no gufata ku ngufu.
Biteganyijwe ko abantu batanu bahohotewe bazatanga ubuhamya muri uru rubanza barimo Jennifer Siebel Newsom, umugore wa Guverineri wa California, watangaje ko yiteguye gutanga ubuhamya bushinja Harvey Weinstein.
Umwe mu bunganira uyu mugore Beth Fegan, yagize ati "Kimwe n’abandi bagore benshi, umukiliya wanjye yahohotewe na Harvey Weinstein wamutaye mu mutego amubeshya ko bagiye mu nama y’ubucuruzi."
Yakomeje avuga ko "afite umugambi wo gutanga ubuhamya muri uru rubanza mu rwego rwo gushakira ubutabera abahohotewe n’abandi bagore muri rusange.”
Ibi birego bya Weinstein byongereye imbaraga gahunda ya #MeToo yari igamije gushishikariza abagore bose kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo ufite igihembo cya Oscar kubera filime yakoze ya Shakespeare in Love na Pulp Fiction, umwunganizi we aherutse gutangaza ko aba bagore bose bamushinja nta n’umwe yigeze ashyiraho agahato ngo baryamane .
Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979.
Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa The Crying Game, Pulp Fiction, The English Patient na Good Will Hunting n’izindi
Harvey kuva mu 2017 ahanganye n’ibirego byaturutse mu bagore n’abakobwa batandukanye bamushinja ko yabafashe ku ngufu abandi bakavuga ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye.
Ibirego byose yarabihakanaga ariko benshi abamushinja bakavuga ko bafite gihamya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!