Nyuma ya episode zirindwi zigize Season ya Mbere, Netflix yatangaje ko Season ya Kabiri yamaze gutunganywa izasohoka muri uyu mwaka 2023.
Umwe mu bategura iyi filime yabwiye Nation Africa ko iyi filime izasohoka mu mpera ya Gashyantare gusa hakazaba harimo impinduka nto ku bakinnyi bayo.
Ati “Hatagize igihinduka iyi filime izasohoka muri Gashyantare cyangwa Werurwe, gusa hazaba harimo impinduka nto mu bakinnyi bayo ”
“Annie Macaulay-Idibia ni wenyine utazagaruka muri iyi filime, abandi bose bazaba barimo. Undi muntu mushya mwakitega ni Bonang (Matheba) uzagaragara muri episode enye gusa.”
Bonang Matheba w’imyaka 35 ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibiganiro byo kuri televiziyo ukunzwe na benshi muri Afurika y’Epfo.
Annie Macaulay-Idibia wakuwe muri iyi filime aherutse gutangaza ko yatengushwe cyane n’abategura iyi filime bayihaye ubuzima bigatuma atukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko hari ibice byinshi bahinduye yabonaga ko ari ngombwa, bashyiramo amashusho menshi afata nk’ayamugaragaje mu buryo butandukanye n’uko ari, asaba ko yasibwa muri iyi filime.
Benshi bategereje kureba ibizakurikira Season ya mbere yarangiye Diamond Platnumz yasubiye i Johannesburg ageze mu rugo rw’uwahoze ari umukunzi we Zari Hassan, amutura ibyiyumvo amufitiye.
Iyi filime yatangiye gusohoka muri Werurwe 2022 igaragaza imibereho y’ibyamamare byo ku Mugabane wa Afurika.
Young, Famous and African igaruka ku ubuzima bw’ibi byamamare, urukundo rwabo, amakimbirane, n’akazi kabo ka buri munsi mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’ahandi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!