Rwanda Film Festival iri kuba ku nshuro ya 12 yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 23 Nyakanga 2016, ikaba yaritabiriwe na filime zigera kuri 70 zatoranyijwe muri 700 zari ziyandikishije.
Mohammed Ali Ojariji, witabiriye iri serukiramuco avuye i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yaje kwerekana filime yise ‘Your Land’ yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari amaraso y’urubyiruko ari muri sinema y’u Rwanda bitanga icyizere ku iterambere ryayo.
Ati” Kimwe mu byo nakunze ni uko harimo amaraso mashya y’urubyiruko. Urubyiruko ruri gukoresha neza amasomo ruhabwa ndetse rukanihatira gushyira udushya mu kwandika no gushyira ahagaragara inkuru zatuma umuryango nyarwanda utera imbere.”
Ibi kandi Ojariji abihuriyeho na Sarine Arslanian, umunya-Armenia wakoze filime mbarankuru ‘RwandaArts’ ivuga ku nzozi z’urubyiruko rw’u Rwanda.
Yagize ati” Sinema mu Rwanda iracyari nshya bituma abifuza kuyijyamo babona amahirwe menshi. Urubyiruko rwinshi urabona ko rushaka kuyijyamo, bafite abo bareberaho. Ntekereza ko ari ikintu cyiza kandi ejo hazarushaho kuba heza.”
Umuyobozi wa Kwetu Film Institute ari na yo itegura Rwanda Film Festival, Eric Kabera yavuze ko nubwo inzira ikiri ndende, sinema mu Rwanda hari aho yavuye naho imaze kugera ndetse anashima urubyiruko rwitanga rudategereje kubona inyungu zijyanye n’amafaranga.
Kabera kandi yakomeje avuga ko ugereranyije no mu myaka yashize, iri serukiramuco rimaze guhindura imyumvire ku bijyanye na sinema, ashingiye ku bwitabire haba ku ruhande rw’abazana filime zabo ndetse n’abaza kuzireba.
Rwanda Film Festival izasozwa ku itariki ya 29 Nyakanga 2016, mu gihe cy’icyumweru hakazerekanwa filime mu duce dutandukanye tw’igihugu turimo umujyi wa Kigali, Rubavu na Rwamagana.
Ku munsi wa mbere wa Rwanda Film Festival herekanwe filimi ngufi ‘Ishaba’ yakozwe n’abanyarwanda na ‘Intouchables’ yakozwe n’abafaransa.
Amafoto:Mujawimana Madina
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO