Ni igihembo akesha Filime yise "Sewing Souls", ugenekereje mu Kinyarwanda ni "Komora imitima", isobanura ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe gikomeje gusenya ingo, anatanga umuti ukwiye.
Mutuyimana asanzwe ari Umwarimu wigisha Ibijyanye n’Imitekerereze n’Imyitwarire ya Muntu, mu gashami kiga Indwara zo mu Mutwe muri Kaminuza ya Zurich.
Ibi bihembo byatanzwe ku wa 2 Mata 2023, mu marushanwa agamije gufasha abahanga mu bya siyansi kumvikanisha ubumenyi bwabo mu buryo butuma n’umuntu udafite ubumenyi buhanitse nk’ubwabo, amenya kandi agafashwa n’ubwo bushakashatsi.
Amarushanwa y’uyu mwaka yasorejwe i Zurich, anerekanwa ahantu hatandukanye ku Isi harimo Bangalore, Mumbai na New Delhi mu Buhinde, Osaka mu Buyapani, Shanghai mu Bushinwa na Basel na Lugano mu Busuwisi.
Mutuyimana yavuze ko yitabiriye aya marushanwa kubera ko kuva kera yiyumvamo impano yo kuvura abafite imitima ishavuye.
Ku bw’ibyo yifuzaga gutanga umusanzu mu kumenyekanisha ibibazo imiryango ihura nabyo bitewe n’ihungabana, no gutanga igisubizo gikwiye.
Yagize ati "Mu kazi kanjye ka buri munsi ko kwita ku barwayi bafite ibikomere batewe n’amateka ashaririye banyuzemo cyane cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kigo Baho Smile Institute no mu bushakashatsi nkora mu Rwanda no mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, nasanze hari abashakanye benshi bafite ibikomere biterwa no guceceka ndetse no kutivuza."
"Umuco wo guceceka ni kimwe mu bintu bituma abantu bagira ibikomere bidakira ku Isi ariko by’umwihariko mu Rwanda. Usanga abantu bavuga bati jya uceceka, we kwishyira hanze, twese ni uko, komera, burya imfura ishinjagira ishira, n’ibindi. Ku bw’ibyo, abantu birinda kuvuga ibikomere bafite kandi ntibiborohera gushaka ubufasha. Usanga abenshi batubwira bati mumbona ngenda, ariko imbere narashize."
Nyamara ngo usanga abenshi bifuza gushaka bakubaka ingo, bibwira ko nibagera mu rugo rwabo amarira yose bazayahozwa.
Mutuyimana yakomeje ati "Yaba ari umugabo, yaba ari umugore, bose batangira umuryango ari ibyo biteze. Iyo bageze mu muryango buri wese ategereza undi kumwitaho, kumuhoza, kumuha ibyo yabuze kuva akiri muto."
"Ariko kuko batavugana, birangira ntawe ubonye icyo yifuzaga maze amakimbirane mu muryango agatangira ibikomere bikarushaho kuva, ku buryo hari n’abahitamo gutandukana cyangwa kwiyahura. Iyo bafite abana, nawe urabyumva baraharenganira kandi batangira nabo kugira ibikomere kuva bagisamwa."
Yavuze ko iki gikorwa yatangiye kiri mu mugambi mugari wo gufasha gukira ibikomere, kugira ubuzima bufite icyanga no guhagarika uruhererekane rw’ibikomere mu miryango.
Yakomeje ati "Nahisemo gukoresha filimi ndetse n’ubundi buryo bugera kuri benshi kuko tubona bitoroshye kuzakemura ibibazo bifitwe n’abantu benshi hatitabajwe uburyo bugera kuri benshi kandi icyarimwe. Kuvura umuntu umwe umwe ni byiza ariko ntibishobora kuzarangiza ikibazo uko kiri, kuko n’abenshi batiteguye kuvuga ko bafite ikibazo."
Iyi filimi igeze mu irushanwa kubera ubutumwa burimo, no kubera akamaro kayo ku muryango w’abantu muri rusange cyane cyane abashakanye, yatoranyijwe nk’iya mbere yahize izindi zose, ihabwa igihembo cya filimi ishingiye ku bushashatsi bwa gihanga kandi ifitiye umumaro sosiyete.
Ni igihembo cyiswe "First scientist filmmaker of the 5th Global Science Festival."
Mutuyimana avuga ko iki gihembo cyamuteye imbaraga zo gukomeza kugira umuhate wo gukora izindi filimi, zigamije gufasha abantu gusobanukirwa n’ubuzima bwo mu mutwe, kwivuza no gukira maze bakubaka ubuzima buzima, buzira ibikomere.
Ibyo ngo binahura n’intego z’ikigo Baho Smile Institute, abareye umuyobozi.
Ashishikariza abantu bafite intimba kudaceceka ngo babyihererane ahubwo ko bakwiriye gushaka ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!