Abafunzwe bazize kureba filime mbarankuru yateguwe na BCC mu gisata cyayo gikora filime zicukumbuye, igaruka ku rugendo rwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi muri politike.
Mu 2002 nibwo habaye iyicwa ry’abantu barenga 1,000, barimo abo mu idini rya Hindu na Islam batwitswe muri gari ya moshi.
Kuva iyi filime igaruka kuri ubwo bwicanyi ndetse n’urugendo rwa Narendra Modi muri politiki yasohoka, abantu benshi bakomeje kuyireba ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza gukumira abaturage bacyo bubabuza kuyireba.
Polisi yo muri iki gihugu kuri ubu imaze gufunga abanyeshuri barenga 20 bo muri kaminuza ya ‘Jamia Millia Islamia’ nyuma y’uko berekanye iyi filime.
BCC yatangaje ko Guverinoma y’u Buhinde ivuga ko iyi filime idakwiye kwerekanwa kuko idafite ishingiro kandi yuzuyemo ibinyoma.
Twitter yatangarije BCC ko imaze kwakira ubusabe bwo gufunga ubutumwa bugera muri 50 bw’iyi filime, buvuye kuri minisiteri y’u Buhinde.
Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza zo mu Buhinde, bishyize hamwe mu rwego rwo gukomeza kwerekana iyi filime, hamwe n’ibindi bigo byigenga byashyizeho amatariki yabyo yo kuzayerekana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!