Abinyujije kuri Televiziyo ya FranceÔ ,Uwitonze Sonia Rolland , umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilime wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000, yerekanye filime igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside kugeza mu bihe Abanyarwanda batangiye kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.
Iyi filime-mpamo, Sonia Rolland yayise Rwanda: Du Chaos au miracle, imara iminota 52. Yakozwe ku nkunga ya shene ya televiziyo FranceÔ ari nayo yayerekaniyeho bwa mbere , ikaba yarayobowe na Sonia Rolland ubwe ari na we wagiye uganira na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bazayigaragaramo.
NK’uko bigaragara ku rubuga rwa FranceÔ , filime ’Rwanda: Du Chaos au miracle’, Sonia Rolland azakomeza kuyerekana binyuze kuri iyi shene ya Televiziyo no mu maserukiramuco ya sinema akomeye nka Cannes Film Festival n’ayandi azitabira mu minsi iri imbere.
Inkuru iri muri iyi filime ibarwa na Sonia muri ngenga ya mbere y’ubumwe aho asobanura neza uburyo u Rwanda rwanyuze mu bihe by’icuraburindi ariko ubu rukaba ruri kwiyubaka mu buryo bukomeye.
By’umwihariko, muri iyi filime , Rwanda : du chaos au miracle, Sonia Rolland agaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu myaka 20 rumaze ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside. Agaragaza uburyo u Rwanda ari igihugu gishobora kuzahinduka Singapour yo muri Afurika.
Muri iyi filime, Sonia Rolland yereka amahanga ko atewe ishema no kuba Umunyarwandakazi ndetse akabereka uburyo Abanyarwanda ubwabo bivanye mu bihe bibi bya Jenoside bakaba baranafashe iya mbere mu kwiteza imbere no kurushaho kunga ubumwe.
Sonia yafatanyije na Jean-Christophe Siriac kuyobora no gukurikirana itunganywa ry’amashusho y’iyi filime.
Soma uko Sonia Rolland aherutse gukorogoshora amahanga annyega iterambere ry’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO