00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Gérard Depardieu yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu abagore babiri

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 13 May 2025 saa 03:24
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime wo mu Bufaransa, Gérard Depardieu, w’imyaka 76, yahamijwe n’urukiko rwa Paris icyaha cyo gusambanya abagore babiri ku ngufu ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Les Volets Verts’ mu 2021.

Gérard Depardieu wagaragaye muri filime zirenga 200, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 54 wakoraga isuku n’undi w’imyaka 34 wari umuyobozi wungirije kuri iyo filime.

Yahawe igifungo cy’amezi 18 gisubitswe, ndetse ntiyigeze anagaragara mu rukiko ubwo yakatirwaga.

Yanaciwe ihazabu y’Amayero hafi 24.000 ndetse urukiko rusaba ko izina rye ryandikwa ku rutonde rw’abantu bakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umugore witwa Amelie uri mu bamushinjaga, yavuze ko Depardieu yamukoreye ibikorwa by’ishimisha mubiri ntaburenganzira yabimuhereye.

Undi wahohotewe yavuze ko Depardieu yamukoreye ibi bikorwa inshuro eshatu kandi ko yamuhatiraga guhora bari kumwe.

Depardieu yahakanye ibyaha byose, avuga ko byari uburyo bwo kumuharabika.

Ni mu gihe umunyamategeko we, Jeremie Assous, yavuze ko Depardieu agiye kujurira.

Gérard Depardieu yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu abagore babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .