00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagaragaje impungenge kuri Netflix ishaka kugura Warner Bros

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 December 2025 saa 04:26
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko bishobora kuba ikibazo Netflix iguze Warner Bros kubera isoko Netflix yasigara ifite mu bijyanye no kwerekana amashusho na filime.

Ibi yabitangaje ku wa 7 Ukuboza 2025, avuga ko Netflix na Warner Bros byombi ari ibigo binini bityo kubiteranya bishobora kuba ikibazo bititondewe.

Ibi abivuze nyuma y’uko Netflix itangaje ko yatsinze mu isoko ryo guhatanira kugura igice cya Warner Bros Discovery [WBD] ndetse na filime za yo na studio ifite, ku giciro cya miliyari 72$.

Igurwa rya Warner Bros ryaha Netflix uburenganzira ku mitungo y’ikirango gikomeye muri sinema nka Batman, Harry Potter na Game of Thrones.

Byanayiha kugenzura studio zasohoye filime zinjije benshi muri sinema muri uyu mwaka. Ibi bikaba ari ibintu bitari bisanzwe kuri Netflix, isanzwe izwi mu kutibanda cyane ku nzu za sinema.

Icyakora ibi byose ntibirarangira kuko amasezerano agomba kubanza kunyura mu isuzumwa rikomeye ry’abagenzuzi b’amasoko mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko aya masezerano azarangira mu 2026.

Trump yavuze ko kugira icyo gice cya Warner Bros byaha Netflix isoko rinini bikabije ku buryo nawe ubwe bizasaba ko aba mu bemeza ko Netflix koko yegukana icyo gice.

Abahanga mu bijyanye n’amasoko bagaragaje ko ubu butumwa bwa Trump bugaragaza ko ibiro bye bizagira uruhare rukomeye mu kugenzura uburyo aya masezerano azakorwamo ndetse n’amategeko agomba gukurikiza kugira ngo hatabaho ubusumbane bukabije mubijyanye n’ubucuruzi bwa filimi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagaragaje ko igurwa rya Warner Bros ryaba ikibazo ritagenzuwe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages