Umuhungu we na we ukina filime Jason Donovan, yatangaje ko se yaguye i Melbourne muri Australia ku wa Gatandatu nijoro.
Mu butumwa yashyizwe hanze bugira buti “Papa wacu yari umuntu wihariye cyane, usobanuye ikirenze ubuzima. Yari inshuti yacu magara... yari isi yacu! Tuzamukumbura cyane, ariko duhumurizwa n’uko twese twari kumwe na we mu minsi ye ya nyuma.”
Donovan wavukiye i Londres, yari azwi kandi kubera uruhare yagize muri filime z’uruhererekane muri Australia nka Division 4 na Cop Shop, yanyuze kuri televiziyo mu myaka ya 1970 na 1980 n’izindi.
Mu butumwa Jason yanditse afatanyije na murumuna we Paul, bavuze ko bahumurizwa no kumenya ko se “yabayeho mu buryo bwuzuye. Kumenya ko ubuzima ari urugendo rudasanzwe cyangwa nta cyo buba busobanuye!”
Bongeraho bati “Turi abanyamahirwe kuba twaragize data umeze nkawe.”
Nyuma yo kwimukira muri Australia akiri ingimbi, Donovan yatangiye umwuga we nk’umuririmbyi mbere yo gutangira kugaragara kuri sinema mu ntangiriro za 1960.
Nyuma y’imyaka 10, yabonye inshingano ebyiri zamumenyekanishije cyane, aho yakinnye nka Mick Peters ari umugenzacyaha muri Division 4 no muri Cop Shop azwi nka Vic Cameron.
Donovan yinjiye mu bakinnyi ba Neighbours mu myaka ya za 1990 akina nka Doug Willis, nyuma gato y’uko umuhungu we Jason yari avuye muri iyo filime. Yanagaragaye nka Al Simpson muri Home and Away.
Uretse umwuga we wamaze imyaka isaga 60 kuri televiziyo, yanamamaye muri filime nka The Man from Snowy River na Breaker Morant, ndetse n’ibindi bikorwa byinshi yagaragayemo muri uyu mwuga.
Mu butumwa bwo kumwibuka, Jason yavuze kandi ko se yakoresheje izina yari afite mu ntangiriro z’imyaka ya za 1970 kugira ngo akusanye inkunga yo guteza imbere uruganda rwa sinema muri Australia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!