00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ray Liotta wakinye muri Goodfellas yitabye Imana

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 27 May 2022 saa 09:06
Yasuwe :

Icyamamare muri sinema, Raymond Allen Liotta (Ray Liotta) wamenyekanye muri filime zabiciye bigacika nka Goodfellas, Killing them Softly, Cop Land n’izindi zitandukanye, yitabye Imana.

Uyu mugabo w’imyaka 67 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfiriye muri Repubulika ya Domikani aho yari yagiye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime yitwa Dangerous waters.

Abantu bari hafi ye batangaje ko yapfuye asinziriye, banemeza ko nta cyatuma bakeka ko hari umuntu wabigizemo uruhare.

Liotta asize umwana umwe w’umukobwa yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Michelle Grace. Ubu yaracuditse n’uwitwa Jessy Nittolo bari banajyanye muri Repubulica ya Dominikani.

Liotta yapfuye afite imyaka 67

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .