Kalisa Erneste wamenyekanye cyane nka Samusure mu buhanzi bw’indirimbo , amazina y’inka , ikinamico na sinema nyuma y’imyaka ibiri amaze atandukanye n’umugore we rimwe na rimwe iyo yabonye akanya arongera akiyibutsa uko kuba umugabo bigenda bwacya agasubira mu buseribateri .
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane muri filime Haranira kubaho benshi bita Kanyombya , mu kiganiro yagiranye na IGIHE yadutangariza ko muri iyi minsi hari filime nshya ari gukina yitwa Akatari amagara hakiyongeraho guhimba imivugo, no kunonosora amwe mu mazina y’inka ndetse no gukora zimwe mu ndirimbo atararangiza afite mu nzu zitunganya umuziki .
Muri iyi filime benshi bita Kanyombya, Samusure yakinnyemo ari umugabo urangwa no kubyarana n’abagore batandukanye bamwe akabihakana abandi akemera abana yabyaranye nabo . Mu buzima busanzwe uyu muhanzi ibyo yakinnye nta sano bifitanye na we gusa ngo kugira urukundo si bibi ahubwo biba byiza cyane iyo ukunzwe ukabyitwaramo neza .
Samusure nubwo yatandukanye n’umugore we bamaranye imyaka ibiri, muri iki gihe iyo abonye umwanya anyuzamo akiyibutsa uko kuba umugabo bigenda byarangira agasubira mu buseribateri . Yasobanuye neza ko kwiyibutsa kuba umugabo kwe, ari uko iyo abonye umwanya asubira mu rukundo yagira akazi kenshi akabivamo.
Ati, “Ngize imyaka 38, nigeze kubaho umugabo mu gihe cy’imyaka 2 nubwo ubu ntabaye imbwa yego ariko icyo gihe nari umugabo wubatse urugo . Ubu maze indi myaka ibiri ntabana n’umugore, rimwe na rimwe hari igihe nyuzamo nkaba umugabo ikindi gihe nkaba ndi umusore .”
Nubwo atarafata umwanzuro wo gusubirana n’uwahoze ari umugore we bakanabyarana abana babiri, uyu muhanzi yirinze kuvuga icyabateye gutandukana bucece .
Ati, “Ndateganya kuzongera kugira urugo mu bihe bizaza nibiramuka binkundiye . Urugo kugira ngo rusenyuke haba hari impamvu zitandukanye zituma rusenyuka kandi umuntu atapfa gushyira hanze . Kuba umugore twabanaga atajya hanze ngo avuge impamvu yatumye dutandukana nanjye sinamuteza rubanda .”
Akomeza agira ati, “ Kugeza ubu ibyo twapfuye biracyari ibanga , nta muntu uzi icyo napfuye n’umugore wanjye ukuyeho kuba nabibwira inshuti n’abantu bo mu muryango ariko uburyo twatandukanyemo si bwa bundi bwa gitindi . Njyewe natanze amahoro ndagenda ariko nagumye hafi nkareba niba rwarakomeje kugira ubudahangarwa .”
Samusure yatandukanye n’uyu mugore bamaze kubyarana abana babiri . Uretse kuba yiyibutsa uko kuba umugabo bimera, ntarafata umwanzuro wo kongera kubaka urugo . Ati, “Twari dufitanye abana babiri, uwo twabyaranye tutarabana . Ntabwo mfite icyemezo cya nyuma niba tuzasubirana cyangwa niba nzashaka undi mugore ariko igihe kizagera mfate umwanzuro .”
REBA KAMWE MU DUCE SAMUSURE YAKINNYE:


















TANGA IGITEKEREZO