00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ncuti Gatwa yasezeye muri filime ‘Doctor Who’

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 1 June 2025 saa 01:48
Yasuwe :

Ncuti Gatwa wari umaze gukina mu bice bibiri bya filime y’uruhererekane ‘Doctor Who’, yamaze kuyisezeramo ndetse agiye gusimburwa na Billie Piper uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Bwongereza.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025, ni bwo hasohotse episode ya nyuma isoza igihe cya 15, ari na ho byatangarijwe ko Ncuti Gatwa atazongera gukina muri iyi filime ya Doctor Who.

Byatangajwe ko Gatwa agiye gusimburwa n’umukinnyi wa filime Billie Piper ndetse yanagaragaye muri iki gice.

BBC isanzwe itunganya iyi filime y’uruhererekane yatangaje ko yishimiye kongera kwakira Billie Piper muri iyi filime, kuko yigeze kuyikinamo hagati ya 2005 kugeza mu 2015.

Ni mu gihe Billie Piper na we yasohoye ubutumwa avuga ko agiye kongera gukina muri iyi filime kandi ko yabyakiriye neza.

Yagize ati “Sinigeze mpisha uburyo nkunda iyi filime. Kuyigarukamo ni ibintu ntashoboraga kwanga”.

Billie Piper nagirwa umukinnyi mukuru muri iyi filime azaba abaye umugore wa kabari uhawe uyu mwanya.

Ni mugihe Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda yamaze gutanga ubutumwa busezera ku bafana b’iyi filime. Ni ubutumwa bwasohowe na BBC.

Yavuze ko ari ishema gukina ari umukinnyi mukuru muri iyi filime, ariko ko igihe cyo guha abandi amahirwe kigeze.

Gatwa yongeyeho ati “Uru rugendo ni ntagereranywa, ntacyo nzigera ndugereranya na rwo. Uyu mwanya uzahora ari igice cyanjye. Nta magambo abasha gusobanura uko bimeze guhabwa uyu mwanya wa Doctor, cyangwa uko wumva wakiriwe mu mwanya umaze imyaka irenga 60 ukundwa n’abantu ku Isi hose."

Ncuti Gatwa ni we washyizeho agahigo ko kuba umwirabura wa mbere wabaye umukinnyi mukuru muri Doctor Who kuva mu 1963 yatangira gusohoka.

Ncuti Gatwa yasezeye muri filime 'Doctor Who'
Billie Piper azasimbura Ncuti Gatwa wasezeye muri filime ‘Doctor Who’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .