Mutoni wo muri Seburikoko yasabwe mu buryo bwihariye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 31 Kanama 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umuganwa Sarah wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko nka Mutoni, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Nkunzimana Issa bamaranye igihe.

Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza aho uyu mukobwa avuka kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2019.

Nk’ibisanzwe gusaba no gukwa Umuganwa Sarah byaranzwe n’imisango hagati y’imiryango yombi y’abayoboke b’idini ya Islam.

Ubukwe bw’uyu mukobwa bwari bwihariye ugereranyije n’ubundi busanzwe bumenyerewe mu Rwanda cyane mu byamamare.

Bwabereye mu ihema ryashinzwe mu rugo, nta miziki idunda yari ihari ndetse n’abavugaga imisango nta ndangurura majwi bakoresheje.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake cyane batagera kuri 40, aho ku ruhande rw’umukobwa hari abo mu muryango we n’inshuti ze zikina filime harimo Kadogo, Ndimbati, Nyiramana na Samusure mu gihe ku ruhande rw’umugabo nta muntu w’igitsina gore wari uhari.

Mu gihe bimenyerewe ko umusore ugiye gusaba agenda agaragiwe n’abandi basore bagenzi be n’abakobwa bamutwaza ibyo basabisha n’impano, NKunzimana Issa siko byari bimeze kuko abo batari bahari.

Umuganwa Sarah na we ubwo yasohokaga yari kumwe n’umusore umwe wamutanze n’undi mugore umwe, ntabyo guherekezwa n’abakobwa n’abagore benshi bimenyerewe mu bukwe bwa Kinyarwanda.

Imihango yo gusaba no gukwa y’ubu yinjijwemo ibijyanye no gutanga impano aho abageni bashimira abantu batandukanye babafashije mu buzima bwabo bahereye ku babyeyi, gusa iki gice nticyagaragaye mu bukwe bwa Sarah na Issa.

Ku nkwano naho byari byihariye, ntabwo bakoye inka ya baringa nk’iby’iki gihe, ahubwo batanze amafaranga kandi bahita banayatangira aho.

Uwasabiraga umusore yavuze ko inkwano bumvikanyeho ari ibihumbi 700 Frw, uwo bari kumwe azana ibahasha y’inoti z’ibihumbi bitanu ubundi bayahereza umukobwa.

Umuganwa n’umukunzi we bazasezerana imbere y’Imana tariki 15 Nzeri 2019 mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali ari nabyo bizitabirwa n’abantu benshi.

Nkuzimana Issa yahaye umukunzi we indabo nk'ikimenyetso cy'urukundo
Umuganwa Sarah n'umukunzi we bagiye kubana akaramata nyuma y'igihe bamaze mu rukundo
Abakinnyi ba filime batashye ubukwe bwa mugenzi wabo, wasabwe akanakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza