00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukarujanga atwite inda y’imvutsi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 October 2014 saa 04:05
Yasuwe :

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema arabura iminsi mike cyane akibaruka imfura ye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukarujanga yemeje ko koko yitegura kwibaruka bitarenze uku Kwezi k ‘Ukwakira 2014 ndetse se w’umwana akaba ari umusore w’inshuti ye bisanzwe.
Mukarujanga ati “Sha nibyo. Ndatwite, nzibaruka mu minsi mike . Ni vuba byo da ariko sindamenya neza umunsi. Se w’umwana ni umusore w’inshuti yanjye bisanzwe”
Mu gihe abura iminsi mike ngo yibaruke, (…)

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema arabura iminsi mike cyane akibaruka imfura ye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mukarujanga yemeje ko koko yitegura kwibaruka bitarenze uku Kwezi k ‘Ukwakira 2014 ndetse se w’umwana akaba ari umusore w’inshuti ye bisanzwe.

Mukarujanga atwite inda y'imvutsi

Mukarujanga ati “Sha nibyo. Ndatwite, nzibaruka mu minsi mike . Ni vuba byo da ariko sindamenya neza umunsi. Se w’umwana ni umusore w’inshuti yanjye bisanzwe”

Mu gihe abura iminsi mike ngo yibaruke, Mukarujanga ntaramenya igitsina cy’umwana azabyara. Ati “Igitsina cy’umwana ntabwo nkizi pe”

Umwe mu nshuti za Mukarujanga basanzwe banakinana filime, yavuze ko umusore wateye inda uyu mukobwa ngo basigaye babana rimwe na rimwe nk’umugore n’umugabo nubwo batararushinga.

Ati “Uwo musore bagiye kubyarana yitwa Mubarack, basigaye babana mu nzu imwe ariko icyo nzi ni uko batasezeranye.”

Hyacinthe Mujawamariya yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages