Uyu muhango wayobowe na Willy Paul wakinanye igihe kinini na Rwasa, watangijwe n’isengesho ryo gusabira nyakwigendera ryayobowe na Pasiteri Museveni.
Nyuma kwigisha ijambo ry’Imana, umuhanzi Oliver The Legend yaririmbiye abantu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma yo kwiragiza Imana hakurikiyeho ubuhamya bw’abo babanye babimburiwe n’uwari uhagarariye Federasiyo ya sinema, wavuze ko muri federasiyo bafataga Rwasa nk’umukinnyi mpuzamahanga cyane kuko filime nyinshi yakinnye zagiye ziba mpuzamahanga.
Agaruka kuri Rwasa nyiri izina yagize ati "Yari umugabo ubwira ikibazo mukicara akakumva, akagufasha kubona igisubizo. Yari umugabo murakaranya mu kanya gato akakwereka ko iyo itaba impamvu yo gutandukana.”
Yongeyeho ati "Rwasa ni we munyarwanda wa mbere wakoze filime y’uruhererekane ya mbere yanyuze kuri televiziyo Rwanda. Hari filime yitwa Pilato twari twamaze gutangira yararangiye n’abazayikinamo bari bamaze kuboneka bahawe ibyo bazakina. Turabizi tuzayirangiza ahubwo mutube hafi.”
Uncle Austin wahagarariye abandi bahanzi yagize ikiniga ubwo yavugaga kuri Nsanzamahoro. Uyu muhanzi yavuze ko atari umukinnyi wa filime gusa ahubwo yafashaga n’abahanzi. Yatanze urugero rw’uburyo hari indirimbo ebyiri yamufashije kwandika kandi zamenyekanye.
Uncle Austin yavuze ko yahuye bwa mbere na Rwasa ubwo yari agiye kuri radiyo Flash Fm akamusangayo undi akamwakira.
Ati” Namusanzeyo ari mukuru mu kazi ariko ntiyigeze anyiyemeraho ahubwo yamfataga nka murumuna we. Yaramfashije cyane kandi sinzamwibagirwa.”
David Bayingana wavuze nk’uhagarariye abanyamakuru bakoranye, yasobanuye gato uko yabanye na Rwasa arangije agaruka ku kuntu yamenye inkuru y’urupfu rwa Rwasa yitabiriye umukino ikipe y’igihugu Amavubi yari yagiye gukinamo na Seychelles.
Akimara kumenya amakuru y’urupfu rwa Nsanzamahoro, Bayingana ngo yananiwe gutanga inkuru yari yamujyanye kuko yabuze imbaraga.
Abiganye na Rwasa mu mwaka wa 1980-1987 barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe bahishuriye abari aho ko yari yarababwiye ko yitegura ubukwe ndetse yari yaranamaze kubereka umukunzi we bendaga kurushinga.
Ikindi bashimiye Rwasa ni uko yahurije hamwe kuri WhatsApp abo biganye bose kuri ubu bari bamaze guhurira mu itsinda yashinze.
Rwasa ngo atabarutse afite umugambi wo gukangurira abo biganye bari hanze y’igihugu bahunze gutahuka.
Abo mu muryango we bashimiye bikomeye abaje kubafata mu mugongo, bahamya ko uburyo batabawe bugaragaza ukuntu umuhungu wabo yabanye neza na rubanda.
Bamwe mu bavuze bwa nyuma ni abakinanye na we muri filime Sakabaka. Bavuze ko iyi filime yamaze imyaka itatu ikinwa, abari bayihuriyemo babaye nk’umuryango uyobowe na Nsanzamahoro dore ko ari we wayanditse akanayiyobora.
Aba basabye buri wese watabaye umuryango wa Rwasa kuzababa hafi bagakora Filime Rwasa yari amaze igihe arangije kwandika ndetse yanahaye abakinnyi ibyo bazakina.
Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu rugo aho yari atuye Kicukiro, umuryango we, inshuti ndetse n’abandi batabaye bamuherekeje mu irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 8 Nzeri 2019.



















TANGA IGITEKEREZO