Ni ishuri bitezeho gushyira itafari mu kuzamura urwego rwa sinema mu Rwanda binyuze mu kwigisha abafite inyota yo kwinjira muri ubu buryo bw’ubuhanzi, no kubasha kujya mu bihugu by’amahanga gukomerezayo amasomo.
Trésor Senga yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyibanze ku rugendo rw’iri serukiramuco ndetse anavuga ku bikorwa biteganyijwe mu cyumweru kizahera tariki 22-29 Ugushyingo 2025, aho bazerekana filime ndetse bakanatanga ibihembo ku bahize abandi.
Yavuze ko ‘Mashariki Art Academy’ izatanga amahirwe ku bantu bose, ariko hakabaho kugenzura niba umuntu uyahawe agiye kuyabyaza umusaruro koko.
Ati “Rizaba ari ishuri ritanga amahirwe ku bantu bashaka kwiga sinema ndetse n’ubuhanzi muri rusange. Hazaba harimo ibintu bitatu by’ingenzi, birimo kwiga sinema, kwiga ibijyanye n’umuziki uherekeza filime, kwiga gutegura ahakinirwa filime n’ibindi. Izaba igizwe n’ibintu byinshi cyane cyane bigenderwaho mu gutegura filime cyangwa se kuyikoraho kugeza irangiye.”
Yavuze ko gahunda bafite ari uko bazatangiza iri shuri muri Gashyantare 2026. Bafitanye ubufatanye n’ibigo byo muri Canada, Amerika, u Burayi, u Bwongereza, bizajya bitanga abarimu bazigisha abanyeshuri bo mu Rwanda.
Trésor Senga yatangaje ko kandi bamwe bazajya biyishyurira ahandi bakaba bahabwa buruse yo kwiga mu buryo bwaborohera.
Buri mwaka hazajya habaho itangazo rihamagarira abantu kwiyandikisha, hagaragazwe ibisabwa, hanyuma umuntu wese ufite inyota cyane cyane abasanzwe babirimo, bujuje ibisabwa bahabwe amahirwe.
Trésor Senga yanavuze ko mu guhitamo abanyeshuri bazanifashisha bamwe mu bantu basanzwe bazobereye muri sinema mu guhitamo abanyeshuri baziga muri iri shuri.
Uyu mwaka iserukiramuco rya Mashariki rizabera ahantu hatandukanye hazerekanirwa filime.
Harimo muri Serena Hotel bazakoreramo iminsi ibiri, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kuri Norrsken House Kigali na ho bazahakorera iminsi itatu mu bikorwa byo kwerekana filime n’amahugurwa.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025 ni umunsi wo gusoza iserukiramuco na bwo ibi birori bikazabera muri Serena Hotel.
Uyu mwaka filime 100 zizerekanwa muri iri iserukiramuco rigiye kuba rizahuriza hamwe abantu batandukanye, babarizwa mu ruganda rwa sinema mu mpande zitandukanye z’Isi.
Ushaka guhesha igihembo cya “People’s Choice Award” umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda ukunda ukamuhesha amahirwe yo kwegukana imodoka wakanda hano
Umuntu ushaka kwiyandikisha kugira ngo azabashe kwitabira iri serukiramuco na we yakanda hano
Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco harimo izo muri Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!