00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashariki Film Festival igiye gutanga amahugurwa yo gukarishya ubumenyi muri sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 February 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival, bwateguye amahugurwa y’amezi atandatu yo gukarishya ubwenge ku bifuza gukora sinema binyuze mu cyo bise ‘Mashariki Film Academy’.

Ni amahugurwa azitabirwa n’abantu 50 bazaba bujuje ibisabwa. Ni abazaba bamaze kwiyandikisha bitarenze tariki 15 Werurwe 2026 kugira ngo hamenyekane abemerewe bitarenze ku wa 30 Werurwe 2026.

Iki ni kimwe mu bikorwa ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival, buteganya gukora mu rwego rwo kongera kuzamura impano nshya muri sinema y’u Rwanda no gukarishya ubumenyi bakora uyu mwuga ariko batarawize.

Muri aya mahugurwa bazibanda ku masomo yo gufata no gutunganya amashusho, gufata no gutunganya amajwi, kwandika no kuyobora filime n’ibindi binyuranye.

Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Senga Tresor yabwiye IGIHE ko abazagira amahirwe yo kwemererwa kwiga muri iyi gahunda, bazahabwa impamyabushobozi yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB.

Ati “Abazaba bemerewe kwiga bazanahabwa amahirwe yo gukora filime zabo, izaba iya mbere hari amaserukiramuco mpuzamahanga dukorana bashobora kuzajya kuyerekanamo.”

Mu maserukiramuco akomeye akorana na Mashariki Film Festival harimo, Maine Film Center yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vue d’Afrique Montréal yo muri Canada, Africa Movie Festival Manitoba yo muri Canada, Silicon Valley African Film Festival yo muri Amerika, Off-Court Film Festival yo mu Bufaransa, Perth Film School yo muri Australia n’andi anyuranye.

50 bazaba bujuje ibisabwa nibo bazahabwa amahirwe yo gukarishya ubwenge mu bya sinema
Senga Tresor umuyobozi wa ‘Mashariki Film Festival’ yavuze ko uwa mbere uzarangiza amasomo agakora filime ikaba nziza azahabwa amahirwe yo kujya kuyerekana mu maserukiramuco akomeye ku Isi bakorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages